Ibintu ari kubishyira ku rundi rwego! Kuzabon... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Nzeri 2023, ahazwi nka Panoramique, abateguye iki gitaramo basobanuye imiterere yacyo.

Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo mu burayi ya Now Now ari nayo yatumiye The Ben muri iki gitaramo, yavuze ko ari ubwa mbere igiye gukorera igitaramo mu Burundi, ariko ko ari intangiriro yo gufungura ibikorwa byabo.

Muri iki kiganiro cyahuje itangazamakuru ryose ryo muri iki gihugu, hasobanuwe impamvu bahisemo The Ben, ibiciro byo kwinjira n'aho igitaramo kizabera.

Bavuze ko The Ben ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gitangaje, ndetse ko 90% bamuhurijeho nk'umuhanzi wabataramira bigatinda.

Ku bijyanye n'ibiciro, The Ben azabanza gusabana n'abakunzi be ku itariki 30 Nzeri 2023, aho itike ya make kwinjira azaba ari ibihumbi 100 by'amarundi, miliyoni 2 z'amarundi ugahitamo shampanye ebyiri ushaka ndetse n'itike yiswe iya Presidential izishyurwa miliyoni 10 z'amarundi.

Iyi tike hasobanuwe ko izaba irimo buri kimwe kurya no kunywa ndetse no gusurwa na The Ben.

Ku munsi w'igitaramo nyirizina kizabera kuri Jardin Public, kwinjira ni ibihumbi 10 by'amarundi ahasanzwe, 50,000Bfw muri VIP, itike y'abaterankunga izaba igura ibihumbi 500 ndetse na Table ya Miliyoni n'ibihumbi 500 ugafatamo shampanye ebyiri wihitiyemo.

The Ben ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bamaze imyaka myinshi bafite igikundiro gitangaje mu karere.


The Ben ategerejwe i Bujumbura


The Ben, igikundiro cye kirihariye 


Integuza y'igitaramo azakorera mu Burundi




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134059/ibintu-ari-kubishyira-ku-rundi-rwego-kuzabona-the-ben-i-burundi-hari-abazishyura-miliyoni--134059.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)