Hatangijwe "Smart City Hub", gahunda izafasha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamuritswe kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023 mu Nama 'Africa Smart Cities Investment Summit' iri kubera muri Kigali Convention Center.

Iriga ku ishoramari rigamije iterambere ry'imijyi ishyize imbere ikoranabuhanga (Smart Cities), aho ifite insanganyamatsiko igira iti "Imiyoborere mu kubaka Imijyi igezweho: Gushora imari mu kubaka imijyi y'ahazaza iramba kandi idaheza" ['Leadership for Smart Cities: Investing in Inclusive and Sustainable Cities of the Future'.

Ni inama y'iminsi itatu (3) yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2023 ikazasohozwa ku wa Gatanu tariki 8 Nzeri, 2023 ibera muri Kigali Convention Centre, ikaba yarateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y'u Rwanda, UN-Habitat na Smart Africa.

Ihurije hamwe abo mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi. Kandi yitabiriwe n'abayobozi bafata ibyemezo muri za Guverinoma, abashakashatsi mu nganda, abashyiraho imirongo migari, abayobozi b'imijyi n'abashakashatsi muri za Kaminuza.

Ni inama igamije kurebera hamwe uko imishinga y'udushya mu ikoranabuhanga yashorwamo imari mu rwego rwo kubaka Imijyi ya Afurika ikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku guhindura ubuzima bw'umuturage.

Bagamije kurebera hamwe uburyo imijyi yo kuri uyu mugabane wa Afurika yakwimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye.

Iyi nama kandi yanahujwe no kumurika (exhibition) imishinga itanga ibisubizo ku bibazo imijyi ihura nabyo kandi iyo mishinga igacyemura ibibazo by'abaturage.

Muri rusange, abateraniye muri iyi nama barasuzumira hamwe icyakorwa kugira ngo abatura mu mijyi bayibemo iboneye mu nzego zose z'ubuzima.

Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 1000 bo mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Benin, Israel, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tunise, Angola n'abandi.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko 'Smart City Hub' izahuriza hamwe ibitekerezo, ubufatanye no guhanga udushya mu guteza imbere abatuye umugabane wa Afurika binyuze mu koroherwa na serivisi hisunzwe ikoranabuhanga.

Ati 'Smart City Hub', twatangije uyu munsi ihuje n'icyerekezo cy'igihugu cyacu (U Rwanda) cyo kugerageza, kureba no guteza imbere ibisubizo bigezweho.'

'Turizera ko binyuze muri iyi gahunda (yatangijwe) hazabaho ubufatanye kugirango dushyigikire ibisubizo mu guhindura u Rwanda umujyi w'ikoranabuhanga. Byongeye kandi, amasomo twize ashobora gusangirwa n'indi mijyi yo muri Afurika.'

Paula yashimye abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya 'Smart City Hub', ahamagararira abafatanyabikorwa kugira uruhare muri iyi gahunda izatuma imijyi ya Afurika yisunga ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zinyuranye.

Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko gutangiza 'Smart City Hub' bijyanye n'icyekerezo cyo kureba uko barushaho kunoza imikorere iganisha ku iterambere ryihuse kandi rishingiye ku bisubizo abatuye Imijyi bishakamo byubakiye ku ikoranabuhanga.

Imibare igaragaza ko mu 2050, 70% by'abaturage ku Isi baza batuye mu Mijyi. Kuri Meya Rubingisa, iyi mibare ni umukoro kuri buri wese ndetse n'ubuyobozi mu kunoza serivisi kandi hakisungwa ikoranabuhanga; yaba ari mu gutwara abantu, serivisi zihabwa abantu n'ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda serivisi 101 zashyizwe ku ikoranabuhanga aho ziboneka ku rubuga Irembo.

Rubingisa avuga ko abayobozi b'imijyi bari gutekereza uko bashyira hamwe mu gutegura Imijyi abantu batura ariko kandi inaborohereza mu buzima bw'abo bwa buri munsi, babona serivisi zihuse kandi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi avuga ko ariyo mpamvu muri iyi nama hatumiwe abashoramari kugirango 'n'abo ibyo bisubizo turi kubona biganisha ku iterambere ryihuse, riganisha ku iterambere ridaheza kubaza batuye muri iyo Mijyi n'abayituyemo uyu munsi babe babona uburyo ki bashoramo imari."

Rubingisa asobanura ko hari gukorwa ibishoboka byose kugirango buri serivisi umuturage akenera ayibone binyuze mu ikoranabuhanga kandi mu buryo bwihuse.

Yumvikanisha ko hari ibimaze gukorwa, ariko kandi n'ibindi bigikenewe gukorwa. Ati "Ni ugukoresha ikoranabuhanga mu buryo Umujyi udaheza umuntu uwo ari we wese. Ariko noneho tunabireba mu gihe cy'imyaka iri imbere aho imijyi izaba ituwe cyane."

Iyi nama yitabiriwe kandi n'abayobozi b'uturere twunganira Umujyi wa Kigali. Ni muri gahunda yo gushakira hamwe ibisubizo no kureba uko ikoranabuhanga ryakimakazwa muri serivisi zose umuturage akenera.

Rubingisa avuga ko hakenewe abashomari cyane cyane mu mishinga iba yaratangijwe itanga ibisubizo no guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Yasobanuye ko 'Smart City Hub' ari ukubumbira hamwe serivisi zose 'kugirango tudakomeza gukora dutatanyije imbaraga'.

Iyi gahunda izahurizwamo serivisi z'ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga zitangwa n'ibigo binyuranye, bigizwemo uruhare na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Rubingisa ati''Ni ukugirango duhuze izo mbaraga, duhuze ibyo bisubizo byorohe kumenya umurongo ndengerwaho tugiye gufata."


Minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) ifatanyije n'izindi nzego yamuritse gahunda yiswe 'Smart City Hub'


Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, avuga ko 'Smart City Hub' izaba urubuga rwiza mu gusangira amakuru ku ikoranabuhanga mu Mijyi itandukanye yo muri Afurika 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze hari gukorwa ibishoboka byose kugirango serivisi zose abaturage bakenera zishyirwe mu ikoranabuhanga

Jean Philbert Nsengimana, Umujyanama wihariye muri Smart Africa,  yashimye abarenga 1000 bo mu bihugu birenga 40 bitabiriye iyi Nama
Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye Guverinoma n'uburyo ishyira imbaraga mu gutuma Imijyi yimakaza Ikoranabuhanga 

Umuyobozi ushinzwe Smart Cities muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Alice Higiro, yagaragaje ko 'Smart City Hub' yugururiye amarembo abantu bahanga udushya, ba rwiyemerezamirimo, imishinga mito n'iciriritse, imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi

 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Merard, yerekanye ubufatanye bw'inzego kugirango bamenye kandi bakemure ibibazo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali


(Rtd) Maj. Gen Albert Murasira, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (Minema) 


Meya w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi [Iburyo] ndetse na Mbonyumuvunyi Rajab wa Rwamagana 


Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange










Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza 'Smart City Hub'

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134091/hatangijwe-smart-city-hub-gahunda-izafasha-imijyi-kwimakaza-ikoranabuhanga-amafoto-134091.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)