Bushali na Shemi bazahurira na The Ben mu git... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi ukomeye mu Rwanda, Bushali wamaze kwigarurira imitima y'abatari bake abikesha umuziki mwiza uhujwe n'injyana yiremeye ya KinyaTrap, azaba ari mu gihugu cy'i Burundi aho azataramana n'icyamamare mu muziki w'u Rwanda, The Ben.

Usibye Bushali, umuhanzi Shemi umwe mu mpano zitangaje mu Rwanda, ufite indirimbo "Peace of Mind" yakunzwe n'abatari bake, nawe azaba ataramira mu mujyi wa Bujumbura ku nshuro ye ya Gatatu.

Amakuru inyaRwanda.com yamenye ni uko Bushali na Shemi bongereweho undi muhanzi umwe mu gihugu cy'u Burundi, Lino G, unaherutse gukora indirimbo "Legend" yasubiranye na bamwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihugu.

Bushali ni umwe mu barapri bakunzwe mu Rwanda ndetse bamenyereweho gushimisha abakunzi b'umuziki ku rubyiniro dore ko we ahamya ko atajya ajenjeka na rimwe iyo yagiye gutaramira abakunzi be mu bihe bitandukanye.

Mu masaha make The Ben yemeje bidasubirwaho ko azataramira mu gihugu cy'u Burundi, aho yerekanye ko azanyura buri umwe uzaba uri mu gitaramo azakorera muri iki gihugu gituranyi.

Kugeza ubu imiterere y'iki gitaramo, The Ben azabanza gusabana n'abakunzi be ku itariki 30 Nzeri 2023, aho itike ya make azaba ari ibihumbi 100 by'amarundi, Miliyoni 2 z'amarundi ugahitamo shampanye ebyiri ushaka.

Hazaba hari kandi n'itike yiswe iya Presidential izishyurwa miliyoni 10 z'amarundi. Hasobanuwe ko iyi tike izaba irimo buri kimwe; kurya no kunywa no gusurwa na The Ben.

Ku munsi w'igitaramo nyirizina kizabera kuri Jardin Public, kwinjira ni ibihumbi 10 by'amarundi ahasanzwe, 50,000Bfw muri VIP, itike y'abaterankunga izaba igura ibihumbi 500 ndetse na Table ya Miliyoni n'ibihumbi 500 ugafatamo shampanye ebyiri wihitiyemo.


The Ben ategerejwe i Burundi Â 


Bushali azataramira  Bujumbura ku nshuro ya Kabiri


Shemi azataramira i Bujumbura ku nshuro ya gatatu


Bushali na Shemi ku nshuro yambere bahurira i Burundi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134083/bushali-na-shemi-bazahurira-na-the-ben-mu-gitaramo-i-burundi-134083.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)