Ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abanyamategeko, abahanzi, abakina sinema n'abandi batandukanye bamaze kubigira umuco ko umugoroba wo guseka iyo ugeze bigira mu gitaramo cy'urwenga bataha imbavu zibarya kubera guseka.
Â
Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci asa nk'uwatsinze igitego kuko biragora kumvisha abo muhuriye mu ruganda rw'imyidagaduro ko bakabaye bashyigikira igitekerezo mu ntangiriro. Buri wa Kane iyo hari igitaramo ntabwo wahabura abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ariko rero hari abahora baza kenshi gashoboka nka Clapton Kibonke, Rocky Kimomo, Bamenya, Nyambo Jessica, Killerman, Patyno, Rumaga, abazwi ku mbuga nkoranyamba nka No Brainer, Ntama w'Imana, Karangwa Sewase, Kemnique Urinde wiyemera, abashoramari batandukanye, umunyamategeko Muramira Innocent yunganira Royal FM, ambasade ya Uganda mu Rwanda, abanyamakuru b'imyidagaduro n'abandi baba buri munsi mu ruganda rw'imyidagaduro.
Â
REBA AMAFOTO Y'IBYAMAMARE BYARI MURI GEN-Z COMEDY SHOW YARAYE IBAYE

Fally Merci ashimirwa kuzana urubuga rwo kwishima

Gen-Z Comedy Show yabaye ahantu ho kuruhukira

Abanyarwenya bari gutanga umusanzu ukomeye mu kwirukana agahinda

Gafotozi Kamanda Promesse yasetse aratembagara

Biragoye ko waza ugataha udatandukanyije amenyo

Umunyarwenya Freddy Rufendeke uba muri Giti Business Group aba ahari yasetse yatembagaye

Abanyempano bahawe aho berekanira impano

Umugoroba wo kwivura Stress abantu baba biriwemoÂ

Umunyamakuru wa ISIBO TV, Babu Rugemana Amen

Kivumbi King yari yitabiriye

Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje

Kivumbi King yari yizihiwe, Kapo Billy wahoze ari manager wa Kenny Sol yari yasetse

Ariel Wayz, Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje kuri Twittter(X)

Ibyamamare baba bicaye imbere ngo badacikwa n'urwenya

Gabiro The Guitar yari yishimye

Uyu munyarwenya ari kwitwara neza. Mu myaka iri imbere azaba aca ibintuÂ

Abanyarwenya batuma abitabiriye batarangara

Intebe z'imbere ziba ziriho ibyamamare dore ko banabatera urwenya bakoresheje amazina yabo

Buri wese araseka

Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio&Tv10

Kapo Billy wahoze ari Manager wa Kenny Sol

Kamarade umenyerewe mu biganiro bya YouTube aho agaruka ku nkuru zicaracara

Gad utunganya indirimbo na Junior Rumaga bari bitabiriye

Ngabo Roben ukorera Rayon Sports mu gashami gashinzwe itumanaho n'imyeshamakuru, Khamis Sango wa Radio&TV10 na Kapo BillyÂ

Guseka byabaye umuco

Kivumbi King, Fally Merci bari basetse batembagaye


Darest ari mu bitabira ibi bitaramo

Umunyamakuru ubifatanya no gufasha abahanzi Leandre aba yasetse yatembagaye

Umunyamakuru Yvan Kubwimana wa Isango Star ari kumwe na Sibo Orgene bakorana

Nyambo Jessica ukina filimi aba yaje kuruhuka mu mutwe

Zaba Missed Call yari yasetse byamurenze

Dj Sonia wa KC2 guhisha amenyo byamunaniye

Pattyno aba yaje kwisekera

Pattyno abanyarwenya bakizamuka bamwifotorezaho

Muhinde yahiriwe n'urwenya. Icyo avuze cyose baraseka

Urwenya arushingira ku bantu abona imbere ye kandi biramukorera
Urwenya rw'amazirantoki rwamwubakiye izina

Amaraso mashya mu rwenya kandi atanga icyizere

Umuhanzi ukizamuka Malani Manzi, afite indirimbo nshya yitwa Nuyu yashoyeho asaga miliyoni 7 FrwÂ