Imyaka 27 irashize Tupac Shakur arashwe: Meny... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Tupac Amaru Shakur yamenyekanye ku mazina ya Tupac, Makaveli, MC New York ndetse n'andi mazina menshi yagiye yamamaraho mu muziki yakoze imyaka 8 ikamuhindura icyamamare isi yose iririmba.

Tupac Shakur yavutse ku wa 16 kamena 1971 muri New York City aza kwitaba Imana ku wa 13 nzeri 1996 nyuma y'iminsi itandatu arashwe ubwo yari afite imyaka 25 n'igikundiro cy'abirabura muri Amerika ku bwo kuririmba no guharanira uburenganzira bw'abirabura.

Tupac Shakur avuka kuri Billy Gerland na Afen Shakur bose bakaba bari abanyapolitiki muri iki gihe Tupac yavukaga. Mu mwaka wa 1988 Tupac yagiye gutura San Francisco Bay Area.

Ntabwo Tupac Shakur byamutwaye iminsi myinshi kugira ngo atangire gukora umuziki kuko nyuma y'umwaka umwe yimukiye San Francisco, yahise atangira gukora umuziki aratunga aratunganirwa aramamara amenyekana amahanga yose.

Mu mwaka wa 1995, Tupac Shakur yatawe muri yombi amezi umunani azira gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina ariko ntiyatinda muri gereza cyane  aza gufungurwa kugira ngo akurikiranwe ari hanze.

Hagati aho nubwo hajemo agatotsi gato agafungwa, Tupac Shakur yari amaze kuba kibamba mu muziki cyane cyane mu njyana ha Hip Hop akabifatanya no kubyina yatangiye gukora afite imyaka 17.

Tupac Shakur yashyize hanze Album nyinshi harimo:

1. 2PACALYPSE NOW yashyize hanze ku wa 21 ugushyingo 1991

2. STRICTLY FOR MY N.I.G.G.A.Z yashyize hanze ku wa 15 gashyantare 1993

3. THUG LIFE: VOLUME 1 yashyize hanze ku wa 11 ukwakira 1994

4. ME AGAINST THE WORLD yashyize hanze ku wa 14 werurwe 1995 

5. ALL EYEZ ON ME yagiye hanze ku wa 13 gashyantare 1996 avuga ukuntu isi yose ariwe isigaye ihanze amaso mu muziki. Iyi niyo album ye ya nyuma yagiye hanze akiri ku isi.

6. THE DON KILLUMINATI iyi album yagiye hanze ku wa 5 ugushyingo 1996 iba album ya mbere yagiye hanze nyuma y'uko Tupac Shakur yitabye Imana. 

7. RU STILL DOWN? Ni Album ya kabiri yagiye hanze Tupac yitabye Imana. Yasohotse ku wa 24 ugushyingo 1997.

Nyuma hakomeje kujya hanze izindi album Tupac Shakur yakoze aho iheruka gusohoka yitwa Best of 2Pac yagiye hanze mu mwaka wa 2007. kuva icyo gihe akaba ari nta yindi ndirimbo y'uyu munyabigwi irongera kujya hanze.

Tupac Shakur mu buzima bwe bwose yahatanye mu bihembo 13 abasha kwegukana ibihembo 7 mu myaka 8 yamaze mu muziki. 

Nyamara nubwo ariwe wari umwami w'injyana ya Hip Hop, yatangiye kugira ibizazane mu muziki bituma mu mwaka wa 1995 aza gufungwa. Nyuma y'umwaka umwe afunguwe agiye gukoresha imbaraga zose kugira ngo azibe icyuho cy'amezi 8 yamaze muri gereza, nibwo yarasiwe mu mujyi wa Las Vegas ku wa 07 nzeri 1996 bimusigira ibikomere byinshi byatumye yitaba Imana nyuma y'iminsi itandatu arashwe.

Mu baketswe kumurasa, harimo inshuti ye bari baherutse gushyamirana ariko nyuma y'umwaka agikorwaho iperereza, nawe araraswa ahita yitaba Imana iperereza ribura icyo rifata. 

Nyuma yo kuraswa bikamuviramo kwitaba Imana, Tupac Shakur yakomeje kujya yibukwa agahabwa icyubahiro akwiye nk'umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop aho imwe mu myambaro ye igurishwa akayabo uhereye ku mpeta ubu Drake abitse yaguzwe agera kuri Miliyoni y'amadorali. 

Imyaka 27 iruzuye ubaze umunsi ku wundi Tupac arashwe ibikomere byamasasu bikamuviramo urupfu nyuma y'iminsi itandatu arashwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134152/imyaka-27-irashize-tupac-shakur-arashwe-menya-amwe-mu-mateka-nibgwi-byamuranze-134152.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)