Benshi bakiriye Yesu! Ishimwe rya Papi Clever... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo imaze guhembura imitima ya benshi, ikaba ikunzwe bikomeye ndetse magigo aya yamaze kuzuza miliyoni 10 z'abayirebye kuri Youtube mu mezi atatu gusa imazeho. Kimwe mu bishimisha cyane Papi Clever kuri iyi ndirimbo ni uko benshi bamaze kwakira agakiza kubera yo.

Ubwo iyi ndirimbo yuzuzaga uyu mubare ikaba indirimbo ya mbere ya Papi Clever na Dorcas irebwe kuri uru rwego, Papi Clever yandikanye amashimwe menshi kuri Instagram, ashimira cyane abakunzi babo baryohewe cyane n'iyi ndirimbo iri mu Giswahili. Ati "Murakoze cyane". 

Mu kiganiro na inyaRwanda, Papi Clever yavuze ko iyi ndirimbo "Ameniweka Huru Kweli" bayiririmbye bayikuye mu gitabo cyitwa Nyimbo za wokovu ikaba ari numero ya 40. Ati "Kuva ntangiye kuyumva hari hashize imyaka irenga 13 nari nkiri umwana muto birumvikana". 

Yakomeje asobanura uko inganzo y'iyi ndirimbo yabajemo, avuga ko "Nk'uko twaririmbaga indirimbo zo mu gitabo cy'ikinyarwanda ni na ko twashatse kuririmba iza Swahili ari bwo nayo twaje kuyigeraho turayikora nkuko dusanzwe dukora n'izindi".

Yavuze ko batunguwe cyane no gukundwa kw'iyi ndirimbo kugeza ku rwego biriho ubu, ati "Byaradutunguye cyane kuko ntitwabikekaga noneho igakundwa cyane hanze y'u Rwanda. Ni ibintu tutigeze dutekereza mbere turi kuyikora". 

Yunzemo at "Ikiri ku mutima wacu ni ibyishimo byinshi kandi dushimira Imana cyane ko dukomeje kubona ibohora imitima. Benshi bakiriye Yesu benshi basubijwemo imbaraga ku bwayo turabishimira Imana kandi tunashimira abantu badushyigikiye bakayireba kugeza ubu aho igeze".

Tuyizere Pierre Claver wamamaye nka Papi Clever, yahishiye ko kwakirwa neza kw'iyi ndirimbo n'izindi zo mu rurimi rw'igiswahili "byaradufunguye cyane bituma dutekereza byagutse mu buryo bw'umuziki tugereranije n'ibihe byabanje aho twakoraga indirimbo twumva izaba iy'abanyarwanda gusa, ubu iyo tugiye gukora dutekereza byagutse kandi nyuma y'igiswahili turi gutegura n'izindi ndirimbo zo muzindi ndimi zitandukanye".

Aba baramyi baramya Imana nk'itsinda ry'umugabo n'umugore, bari mu baramyi bafite igikundiro cyinshi mu Karere ndetse na Afrika dore ko indirimbo zabo zidasiba gukirwa kuri Televiziyo mpuzamahanga kuri shene ya Trace Music. Bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Ameniweka Huru Kweli", "Mwokozi Wetu", "Roho Yangu Inaimba", "Nilikwenda Mbali Sana" n'izindi.


Papi Clever na Dorcas barashima Imana ko benshi bari gukizwa kubera ibihangano byabo


Papi Clever na Dorcas batangiye kuririmbana nyuma yo gukora ubukwe


Indirimbo "Ameniweka Huru Kweli" yujuje Miliyoni 10 z'abayirebye

REBA INDIRIMBO "AMENIWEKA HURU KWERI" IKOMEJE GUCA AGAHIGO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134483/benshi-bakiriye-yesu-ishimwe-rya-papi-clever-na-dorcas-ku-bwindirimb-yabo-yujuje-miliyoni--134483.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)