Tugiye kugira shampiyona nziza - Abayobozi ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, ni bwo abayobozi ba Rwanda Premier League itegura shampiyona, ndetse na bamwe bo muri FERWAFA, bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe, aho bari bavuye mu rugendoshuri mu gihugu cya Tanzania.

Ni urugendoshuri rwari rugamije kwiga imikorere n'imitegurire ya shampiyona ya Tanzania ku buryo mu Rwanda naho babigenderaho hategurwa iyahano, Â 

Muri uru rugendo kandi, abayobozi ba Rwanda Premier League basuye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzania ndetse basura n'amakipe arimo Young Africans, Simba SC ndetse na Azam FC.

Mudaheranwa Hadji uyobora Rwanda Premier League aganira na n'itangazamakuru, yavuze ko urugendo rwabo rwagenze neza kandi bize byinshi. 

Yagize ati" Urugendo rwagenze neza, twashakaga kumenya uko abandi bakora, ndetse tukamenya ibyo bibanzeho kugira ngo ibintu byabo bigenze neza, birimo ibikorwa remezo n'ibindi byatumye shampiyona yabo iri ku mwanya wa 5 mu zikomeye muri Afurika. Hari ibyo twabigiyeho dushaka kubakiraho, ku buryo natwe twagira shampiyona nziza."

Mudaherwa Hadji usanzwe uyobora ikipe ya Gorilla FC ni umwe mu bayobozi ba Rwanda Premier League bamaze igihe mu mupira w'amaguru mu Rwanda

Tariki 12 Nzeri uyu mwaka ni bwo aba bayobozi ba Rwanda Premier League bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Tanzania, aho bahisemo iki gihugu nka kimwe mu bituranye n'u Rwanda byabashije gushyira shampiyona ku murongo.

Jule Karangwa wagiye ari ku ruhande rwa Rwanda Premier League na FERWAFA, yemeza ko ibyo babonye muri Tanzania no mu Rwanda byashoboka, mu gihe haba guhozaho mu bayobozi.

Yagize ati" Tugendeye ku masomo tuhakuye, turizera ko shampiyona zacu zizajya ku rwego rushimishije. Ntabwo ari ibintu bizahita biba, gusa bigomba gukorwa. Icyo twavuga gikomeye, ni uko umupira wacu wagira guhoza ho. 

Twagiye tugira ikibazo cy'abayobozi bahindahurika cyane, ndetse bigira ingaruka ku mishinga yabaga yarateguwe. Urugero naguha, ubu iyi League tuvuga iba yaratangiye na mbere ariko kubera impinduka zo muri FERWAFA ntabwo byakunze. Birasaba ko tugira ubuyobozi buhamye muri Rwanda Premier League ndetse no muri FERWAFA kugira ngo buri kimwe kigerweho."

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa kane, gusa ikaba igifitwe mu biganza na FERWAFA, n'ubwo hakiri gushakwa uburyo Rwanda Premier League yayifata byimbitse.

Abayobozi ba Rwanda Premier League bageze ku kibuga cy'indege, babanje gukora akanamo gato 

Mvukiyehe Juvenal ikipe ya Kiyovu Sports abereye umuyobozi yanganyije na Gasogi United kuri uyu wa 5 adahari 

Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC nawe ni umwe mu bayobozi ba Rwanda Premier League 

Itsinda ry'abayobozi bari bagiye mu rugendoshuri muri Tanzania 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134480/tugiye-kugira-shampiyona-nziza-abayobozi-ba-rwanda-premier-league-nyuma-yo-kuva-mu-rugendo-134480.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)