Barihe FC: Ikipe y'Abakinnyi 11 baburiwe iren... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe umwuga wo gukina umupira w'amaguru, impuzandengo y'imyaka abakinnyi bamara mu kibuga, iba hagati y'imyaka 10 na 15. Hari abakina imyaka icumi bakaba babivuyemo, ndetse hari n'abakina imyaka 20 bakabona kubivamo, ariko bose ikita rusange cyabaye kugenda basezeye.

Tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b'abanyarwanda badaheruka kumvikana ku ruhando rwo mu kibuga, ndetse bitazwi niba barasezeye ruhago

1.Nduwayo Danny Barthez

Danny Barthez, ni umunyezamu mwiza umenyereye shampiyona y'u Rwanda, ariko iyo urebye mu bitabo by'amakipe, usanga nta kipe afite. Danny waciye mu makipe arimo Etincelles FC yari amaze imyaka isaga ibiri mu ikipe ya Sunrise FC yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse anayigumishamo umwaka ushize. Uyu musore aherutse kugaragara mu banyeshuri bigiye icyangombwa cy'ubutoza bw'icyiciro cya 'D' mu mahugurwa Dream Team yari yateguye.

2. Iradukunda Eric 'Radu'

Umukinnyi mwiza w'ikipe y'igihugu "Amavubi", ariko bitazwi niba yarasezeye umupira w'amaguru, Iradukunda Eric, yamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, aza kuyivamo yerekeza muri Police FC, ariko nayo kuva yayivamo ntawuzi aho aherereye.

3. Senzira Mansour

Senzira Mansour, yabaye umukinnyi w'Isonga, akinira ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20. Ni umusore wakiniye ikipe Espoir FC. Gusa mu 2020 yari mu ikipe ya Mukura Victory Sports. Kuva yava muri iyi kipe, Senzira Mansour nta muntu uzi aho aherereye ku bijyanye no mu kibuga.

4. Rugwiro Herve

Yabaye Kapiteni wa APR FC na Rayon Sports kandi mu bihe bitandukanye. Rugwiro myugariro w'ikipe y'igihugu "Amavubi" wakiniye ikipe ya As Kigali, ntabwo aherutse mu kibuga nk'uko byari bisanzwe. Uyu musore w'imyaka 30 ukomoka i Huye, yarigaragaje cyane ndetse mu makipe akomeye, ariko uburyo yasubiye ku ruhande akitandukanya n'ikibuga, ni byo byatunguye benshi.

5. Uwihoreye Jean Paul

Umukinnyi mwiza wa Kiyovu Sports mu myaka yatambutse, ntabwo ibitabo bya FERWAFA biheruka kumwandika. Uyu musore wanyuze mu ikipe ya Mukura 2019-20, yari myugariro muremure wihuta kandi ufite ubushobozi bwo gukina nka myugariro w'iburyo ndetse no mu mutima w'ubwugarizi, ariko ntibizwi niba yaramanitse Inkweto.

6. Ndatimana Robert

Ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bakubwira ko azi umupira w'amaguru nta gushidikanya. Uyu musore uvuka i Rwamagana, yakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, yagiye mu mikino y'igikombe cy'Isi cyabereye muri Mexico 2011. Uyu musore yaje ajya muri Rayon Sports akina umupira karahava. Yahavuye ajya muri Police FC, nyuma yo kuyivamo bitangira kwanga.

Mu mwaka w'imikino 2019-20 uyu musore yagiye kujurira muri Sunrise FC, ndetse akina umupira mwiza ariko nyuma arongera aburirwa irengero kugera aho ubu bitazwi niba yaramanitse Inkweto.

7. Tuyisenge Jacques

Kapiteni w'ikipe ya APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu "Amavubi" yabaye umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize, ni umusore ugifite imbaraga zo gukina umupira w'amaguru, ariko kuri ubu ntabwo ibitabo bya FIFA bimufite nk'umuntu uri mu kazi.

Amezi abaye abiri Tuyisenge ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bivugwa ko nyuma yo gutandukana na As Kigali, nta yindi kipe yo mu Rwanda ashaka kongera gukinira ahubwo azashaka ikipe hanze byakwanga akamanika inkweto.

8. Mushimiyimana Mohamed

Mohamed ari mu bakinnyi 9 basinyiye ikipe ya APR FC mu 2019, uyu musore watwaranye nayo igikombe cya shampiyona ntabwo yarengeje imyaka ibiri muri iyi kipe kuko byahise byanga. Mohamed wakiniye igihe kitari gito ikipe ya Police FC, kuri ubu nta muntu uzi ubwatsi aherereyemo, ndetse nta muntu uzi niba yaramanitse Inkweto.

9. Sugira Ernest

Rutahizamu w'abanyarwanda Sugira Ernest. Iyo nteruro yonyine irahagije kuyivuga abantu bagahita bakoma mu mashyi kubera ibihe byiza uyu musore yabahaye.

Sugira Ernest waciye mu makipe arimo As Kigali, APR FC na Rayon Sports, niwe mukinnyi ufite ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu "Amavubi" kuva mu 2015. Uyu musore, kuva yava hanze ntabwo arabona ikipe, gusa iyo muganiriye akubwira ko ari gukora imyitozo imwemerera kuguma ku rwego rw'umukinnyi w'umupira w'amaguru.

10. Martin Fabrice Twizerimana

Ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Kiyovu Sports yagize mu myaka 10 itambutse. Uyu musore, yari mu ikipe ya CHAN ya 2021, aho yari umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati. Uyu musore, yaje kwerekeza mu ikipe ya Police FC, ariko ayivamo bucece kubera uburwayi, ariko na n'ubu ku ruhande rw'umwuga we nta makuru ahari.

11. Sekamana Maxime

Umukinnyi mwiza uca ku mpande mu ikipe y'igihugu Amavubi. Maxime wakiniye APR FC nk'umwana w'umunyarwanda, yaje kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ku ngoma ya Munyakazi Sadate. Maxime ntabwo yumvikanye na Rayon Sports yari imurimo ibiceri, gusa nyuma baje gusozanya, ariko uyu mukinnyi ntabwo twamenya aho yarengeye.

Ni uku abakinnyi baba bahagaze mu kibuga, umutoza akaba ari Bekeni



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134025/barihe-fc-abakinnyi-11-abanyarwanda-bakeneye-kumenya-aho-bari-indamukanyo-zabo-zirakumbuwe-134025.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)