Babonye ifaranga nubwamamare gusa: Ibyamamar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abantu benshi bibwira ko ubwiza, ifaranga n'ukwamamara bigirira akamaro umukobwa/umugore ubifite kuko aba afite amahirwe yo kugera ku cyo ashaka cyose ndetse akanabona umugabo yifuza uko yaba ameze kose. Nyamara ibi siko bimeze kuko hari benshi babibonye ariko bakabura urushako cyangwa se n'abarubonye ntirurambe cyangwa yagira n'umukunzi ntibamarane kabiri.

Ibi bikunze kugaragara mu ngeri zitandukanye z'igitsina gore ndetse aho tuba, tuvuka, naho dukora hari igihe usanga hari umukobwa/umugore usanga yiyubashye afite amafaranga menshi n'uburanga nyamara ugasanga iby'ubukwe n'umubano w'abakundana ntibyamuhiriye.

No mu byamamare ni uko usanga harimo abo bitahiriye kandi bafite ibyangombwa bisabwa. Aha hari urutonde rw'ibyamamarekazi by'imahanga bitahiwe n'urukundo ndetse n'abo ruhiriye barushinga ugasanga ntirurambye.

1.Shakira

Umuhanzikazi w'icyamamare Shakira, ukomoka muri Colombia, ni umwe mu byamamarekazi by'uburanga n'imiterere myiza ndetse unafite ifaranga. Ibi ariko ntibyamubujije kudahirwa n'urukundo. Uyu muhanzikazi yagiye mu rukundo na Gerard Pique wahoze ari umukinnyi wa Barcelona FC, mu 2010 ubwo aba bombi bahuriraga muri Africa y'Epfo ahari habereye igikombe cy'Isi.

Urukundo rwa Shakira na Pique ruri muzavuzwe cyane ku Isi kuva mu 2010

Kuva ubwo aba bombi ntibongeye gutandukana ndetse kuko bombi ari ibyamamare wasangaga kenshi bakunze kugarukwaho cyane. Byumwihariko hari abari baziko Shakira na Pique bakoze ubukwe gusa ntabwo bigeze bakora ahubwo ni uko bibaniraga nk'abashakanye ndetse banibaruka abana babiri b'abahungu.

Shakira na Pique batandukanye bamaranye imyaka 12 bafitanye abana babiri

Nyamara nubwo urukundo rwabo rwagaragaraga nk'uruhamye batandukanye muri Kamena ya 2022 bitangaza benshi ukuntu aba basitari batandukana bamaranye imyaka 12. Nyuma y'ibintu byinshi Shakira yavuze kuri Pique ndetse anakora indirimbo yise 'Monotomia' ariyo avugamo ko uyu mugabo yamucaga inyuma ndetse ko yumva muri we atazongera kwizera umugabo ukundi.

2. Kim Kardashian

Kimberly Noel Kardashian umunyamideli kabuhariwe uri mu batunze amafaranga menshi ku Isi, ni umwe kandi mu bagore batitiza imbuga nkoranyambaga ndetse izina rye rigarukwaho cyane mu myidagaduro mpuzamahanga bitewe n'udushya ahorana. 

Uyu mugore ariko ari no mu byamamarekazi bitahiriwe n'urushako dore ko kugeza ubu amaze gukora ubukwe inshuro eshatu gusa bikarangira umugabo barushinze batarambanye. Mu 2000 Kim yarushinze na Damon Thomas utunganya umuziki baza guhana gatanya mu 2004. Mu 2011 Kim yongeye kurushinga n'umukinnyi wa Basketball witwa Kris Humpries gusa bahanye gatanya muri 2013 bamaranye imyaka ibiri n'igice.

Kim Kardashian amaze kurushinga n'abagabo 3 bose batandukana

Ibya Kim Kardashian ntibyatinze yahise ajya mu rukundo n'umuraperi w'icyamamare, Kanye West, aho urukundo rwabo rwaciye ibintu kugeza ubwo Couple yabo yahawe izina rya 'KimYe'. Ntibyatinze bahise bibaruka imfura yabo y'umukobwa ndetse mu 2014 bahita barushinga. Amakuru y'urugo rwabo ntiyasibaga kuvugwa mu itangazamakuru dore ko bombi ari abanyadushya.

Kanye West na Kim Kardashian batandukanye bamaranye imyaka 6

Mu 2020 nibwo byamenyekanye ko aba bombi batakiri mu rukundo ndetse ko batakibana no mu nzu imwe. Kim Kardashian yahise atangaza ko agatotsi kari mu mubano wabo katewe n'imyitwarire ya Kanye West wanigeze gutukira nyinabukwe Kris Jenner mu ruhame. Bahise bafata inzira zitandukanye buri wese ahita atangira kujya mu rukundo n'abandi dore ko Kanye yakundanye n'abakobwa 6 kuva yatandukana na Kim. 

Kim Kardashian yatandukanye na Pete Davidson bakundanye amezi 9

Ubwo bamaraga guhana gatanya ntibyatinze Kim ahita akundana n'umunyarwenya Pete Davidson gusa nabo bamaranye amezi icyenda gusa bahita batandukana. Kugeza ubu Kim Kardashian w'imyaka 42 ni umwe mu byamamarekazi bizwiho kuba bitajya bimara kabiri mu rukundo.

3.Angelina Jolie

Icyamamarekazi muri Sinema akaba n'umwanditsi w'ibitabo, washyizwe ku rutonde rw'abagore b'uburanga b'ibihe byose i Hollywood, ni urundi rugero rugaragaza ko kuba ufite ubwiza, ifaranga n'ubwamamare bidatuma uhirwa n'urushako cyangwa ngo ujye mu rukundo ruhamye. Uyu mugore yarushinze bwa mbere mu 1996 na Jonny Lee Miller bahana gatanya mu 1999 bamaranye imyaka 4. Yongeye kurushinga mu 2000 n'umukinnyi wa filime Bob Thornton bahana gatanya bamaranye imyaka 3 gusa.

Angelina Jolie na Brad Pitt barushinze mu 2014

Angelina Jolie wakunze gukundana n'abakinnyi ba filime yahise yongera kujya mu rukundo n'icyamamare Brad Pitt. Aba bombi bakundanye kuva mu 2005 aho urukundo rwabo rwaciye ibintu dore ko bashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Couples z'ibyamamare zikomeye ku Isi mu 2008. Baje kurushinga mu 2014 urukundo rwabo rukomeza gukomera banabyarana abana 3 ndetse banarera abandi 3 (Adopted Children).

Kugeza ubu ntibarahana gatanya mu mategeko ariko bamaze gutandukana

Mu 2019 nibwo inkuru y'urukundo rwa Jolie na Pitt yashyizweho akadomo ubwo batangazaga ko batandukanye gusa bakemeza ko bazakomeza kuba umuryango no gufatanya kurera abana 6 babo. Kugeza ubu ntibarahana gatanya mu rukiko dore ko bakiri mu manza zijyanye no kugabana imitungo.

4 . Taraji P. Henson

Taraji Penda Henson, icyamamarekazi muri Sinema akaba n'umwe mu biraburakazi bakunzwe cyane mu ruhando rwa filime unamaze kwibikaho ibihembo byinshi, nawe ntiyigeze ahirwa n'urukundo nubwo ibisabwa abyujuje. 

Umukinnyi wa filime Tariji P. Henson yagiye akundana  n'ibyamamare

Kuva yamenyekana, Taraji yagiye arangwa no gukundana n'abagabo batandukanye barimo n'ibyamamare nka Drake, Lamar Odom n'abandi. Izi nkundo ariko ntizamaraga kabiri kugeza mu 2017 ubwo yatangiraga gukundana n'umukinnyi wa Baseball witwa Kelvin Hayden. Urukundo rwabo narwo rwaciye ibintu hirya no hino. Mu 2019 Kelvin yambitse impeta y'urukundo Taraji bemeranya kuzarushinga. Nyamara ibi ntibabigezeho kuko batandukanye mu 2020.

Taraji arikumwe na Kelvin Hayden batandukanye bendaga kurushinga

Kugeza ubu Taraji P. Henson w'imyaka 52 ntamugabo afite ndetse mu 2021 yabwiye The New Times ko ibijyanye n'abagabo yabivuyemo kuko yabonye yarageze ku myaka afite ntamugabo barabana agahitamo kubyihorera.

5. Taylor Swift

Umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Taylor Swift, ntabwo ahirwa n'urukundo nubwo ahora aruririmba.  Uyu mukobwa w'imyaka 33 y'amavuko yaciye agahigo ko kuba umuhanzikazi umaze gukundana n'abasore benshi muri Amerika. Taylor uherutse gutandukana n'umukinnyi wa filime Joe Alwyn bari bamaranye imyaka 6, yanakundanye n'abasore 13 barimo Harry Styles, Calvin Harris, Joe Jonas hamwe n'icyamamare Tom Hiddleston.

Taylor Swift yakundanye n'abarimo Harry Styles, Calvin Harris na Joe Jonas

Muri aba basore 13 bakundanye na Taylor Swift nta numwe wabashije kurushinga nawe kabone nubwo bari bamaranye igihe kinini.

7. Selena Gomez

Icyamamrekazi mu muziki no muri sinema, Selena Gomez, iby'inkundo ntibyigeze bimuhira nubwo ari mu bahanzikazi b'ikimero banatunze ifaranga. Azwiho cyane kuba yarakundanye na Justin Bieber mu gihe cy'imyaka 9 nyamara ntibarushinge. 

Selena yakanyujijeho n'ibyamamare nka Justin Bieber, The Weeknd na Charlie Puth

Selena Gomez kandi anazwiho kuba yaragiye akundana n'abasore benshi barimo abafite amazina azwi nka The Weeknd, Nick Jonas, Orlando Bloom batandukanye agahita akundana na Katy Perry hamwe n'abandi bakanyujijeho n'uyu muhanzikazi.

Ku myaka 31 Selena Gomez amaze kukanyuzaho n'abasore 10 gusa kugeza ubu ntamukunzi afite.

8.Miley Cyrus

Umukinnyi wa filime wabiteye ishoti akagana mu muziki bikamuhira, Miley Cyrus umukobwa w'icyamamare Bill Ray Cyrus, nawe ntiyigeze ahirwa n'urukundo dore ko kuva yamenyekana kugeza ubu ntamubano arajyamo ngo urambe.

Uyu muhanzikazi nawe ntiyatanzwe no gukundana n'abasitari batandukanye muri Amerika

Miley Cyrus azwiho cyane kuba yarakundanye n'umuhungu wa Arnold Schwarzenneger witwa Patrick Schwarzenneger akanamwambika impeta y'urukundo gusa bikarangira batabanye. Indi nkuru y'urukundo ya Miley yavuzwe cyane ni iye n'umukinnyi wa filime w'icyamamare Liam Hemsworth.

Miley Cyrus arikumwe na Liam Hemsworth batandukanye bakongera bagasubirana

Aba bombi batangiye gukundana mu 2009 baza gutandukana mu 2012 ndetse ahita asohora indirimbo ishingiye ku gutandukana kwabo yise 'Wrecking Ball'. Bongeye gusubirana mu 2016 bituma benshi bavuga ko aba bombi bakwiye kubana akaramata kuko bagaragaje ko urukundo rwabo rukomeye kuva batandukana bakongera bagasubirana.

Aba bombi batandukanye burundu bamaze imyaka 3 barushinze

Miley Cyrus na Liam Hemsworth baje kurushinga mu 2018 gusa ibyabo byashyizweho akadomo mu 2020 bahita banahana gatanya. Uyu muhanzikazi kandi uretse uru rugo rutamuhiriye, anazwiho kuba yarakundanye n'abasore bagera ku munani bose bagatandukana.

9. Naomi Campbell

Umunyamidelikazi kabuhariwe Naomi Campbell waciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere werekanye imyenda ya Victoria Secrets, anazwiho kuba yaragiye mu mashusho y'indirimbo ya Bob Marley ndetse anakomoka mu muryango wa Nelson Mandela.

Naomi yakundanye n'ibyamamare nka DiCaprio, Adam, hamwe n'umuraperi Skepta

Naomi Campbell nawe iby'urukundo bisa nkaho atari ibye dore ko nawe yakanyujijeho n'abasore benshi gusa bikarangira nta numwe babashije kurushinga. Azwiho kuba yaragiye akundana n'ibyamamare bitandukanye birimo Leonardo DiCaprio, Robert De Niro, Adam Clayton hamwe n'umuraperi Skepta wo mu Bwongereza.

Naomi Campbell yanakanyujijeho na Wizkid biratinda

Uyu munyamideli w'imyaka 53 kandi yigeze no kukanyuzaho n'umuhanzi Wizkid gusa urukundo rwabo ntirwateye kabiri dore ko n'imbuga nkoranyambaga zitasibaga kugaya Wizkid wakundanye n'umugore umubyaye umurusha imyaka 20 yose. Nyuma  Naomi atandukaniye na Wizkid kuva ubwo ntiyasubiye mu rukundo.

10. Amber Rose

Amber Rose yakundanyeho na Kanye West

Umunyamidelikazi utitiza imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, Amber Rose, unazwiho kuba yarakundanye n'abaraperi bakomeye, nawe ntiyahiriwe nabyo. Mu 2008 kugeza mu 2010 yakanyujijeho na Kanye West batandukanye ahita akundana na Wiz Khalifa kugeza barushinze mu 2013. Aba bombi urukundo rwabo rwaciye ibintu gusa ntirwarambye kuko batandukanye mu 2016 bahita banahana gatanya.

Amber Rose yarushinze na Wizkhalifa batandukana mu 2016

Amber Rose yakomeje kujya mu rukundo n'abandi baraperi barimo Machine Gun Kelly, AE Vice n'abandi. Uyu mugore w'imyaka 33 y'amavuko wahoze ari umumansuzi (Stripper), azwiho kuba yarakanyujijeho n'abagabo 11 barimo abo baraperi bavuzwe hejuru.

Yanakanyujijeho na 21 Savage mu gihe cy'imyaka 3

Amber Rose kandi yanakundanyeho n'umuraperi Machine Gun Kelly bamarana imyaka 2




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134162/babonye-ifaranga-nubwamamare-gusa-ibyamamarekazi-bitahiriwe-nurushako-ntibinahirwe-nurukun-134162.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)