Amasaha arabarirwa ku ntoki! Ibyo kwitega mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo bazakora kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023 guhera saa munani z'amanywa mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Cyubakiye ku bindi bitaramo iyi korali yagiye ikorera ahantu hanyuranye nko muri Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Center, muri Car Free Zone, mu Ntara zitandukanye n'ahandi.

Banataramiye muri bimwe mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Ni igitaramo cyitezweho gufasha benshi batabashaga kubona uburyo bwo kwinjira muri BK Arena.

Kandi kitezweho gufasha ibihumbi by'abantu kuramya Imana mu buryo bwagutse, no kugirana ibihe byiza n'Ijuru.

Ibi biri mu mpamvu zatumye kwinjira bigirwa ubuntu kugira ngo bizorohere buri wese kuzifatanya na Shalom Choir ndetse na Israel Mbonyi.

Visi Perezida wa mbere wa Shalom Chori, Rukundo Jean Luc avuga ko ivugabutumwa bakora ridashingiye ku mafaranga, ahubwo barangajwe imbere no gukora ibikorwa bifasha abantu gukurikira Yesu Kristo.

Rukundo yavuze ko urugendo rwa Shalom Choir muri 'Gospel' ari igisobanuro cy'ivugabutumwa bashyize imbere. Ati "Twebwe rero iyo dutegura igitaramo nk'iki ntitwishyuze hari abantu dutekereza dushaka, urubyiruko. Twe turashaka kuza hano dufite' ubutumwa dushaka gutanga bwo kwakira Kristo."

Uyu muyobozi yavuze ko bateguye iki gitaramo mu gihe muri iki gihe abantu bugarijwe n'ibibazo birimo za gatanya 'Divorce' ndetse na 'Depression' ku buryo biteze ko iki gitaramo kizatanga umusanzu mu mibanire y'abantu no gufasha abantu bahura n'indwara y'agahinda gakabije.

Akomeza ati "Twebwe umusanzu twumva twatanga muri iki gihugu cyacu ni uburyo twagabanya izo 'stress', 'Depression' dukoresheje ijambo ry'Imana."

Avuga ko intego y'iki gitaramo bashyize imbere ariyo yatumye batishyuza abantu kugirango bazitabire. Ati "Rero twarebye tugiye kuvura umuntu cyangwa se gutanga ubutumwa tukishyuza hari abo tutabona..."

Yavuze ko "Inyungu yacu ya mbere hano muri BK Arena dushaka ni uko abantu bakira bakabona Kristo uruhura imitima."

Inyubako ya BK Arena isanzwe yakira abantu ibihumbi 10. Biteganyijwe ko guhera saa sita z'amanywa abantu bazaba batangirye kwinjira kugeza saa munani z'amanywa.

Abana bagomba kuzaba bari kumwe n'abantu bakuru. Kandi n'abantu bakuru bagomba kuzitwaza indangamuntu. Biteganyijwe ko igitaramo kizatangira saa munani z'amanywa.

Iyi korali yatangiye umurimo w'Iamna mu 1983 itangira ari korali y'abana bo ku ishuri ryo ku ishuri. Mu 1985 binyuze mu ntambwe Imana yabatereshe bafashe izina bitwa Korali Umunezero.

Bigeze mu 1993 bakiriye abaririmbyi barimo abashinze ingo bituma bashaka izina bitwa Choir Shalom [Amahoro mu rurimi rw'Igiheburayo].

Ubu iyi korali ibarizwamo abaririmbyi barenga 140 barimo 78% bakuru ndetse n'urubyiruko 22%.

Kuva batangira umuririmo bashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo izo bitabiriye Album esheshatu bamaze gushyira hanze zirimo nka 'Jambo Nyamukuru', 'Ndashima Umwami', 'Mungu wangu' n'izindi.

Perezida wa Shalom Choir, Bwana Ndahimana Gaspard avuga ko inzira y'urugendo rw'abo mu gukorera Imana itari iharuye kuko 'no mu murimo w'Imana habamo birantega'.

Ati "Habamo ingorane nyinshi. Twagiye duhura na byinshi bishaka kutubuza umurimo ariko hamwe no gusenga Imana hamwe n'abayobozi bacu Imana yashyizemo umwuka wera ngo batubungabunge tukajya dutambuka bya bibazo. Ibibazo byo ntibibura mu murimo w'Imana."

Muri iki gitaramo, Shalom Choir izaririmba indirimbo zayo zakunzwe, kandi bitaye cyane no kuzaririmba mu ndirimbo zabo nshya baherutse gushyira hanze.

Ubwo bazaba bari gukora iki gitaramo bazaba bari no gufata amashusho y'indirimbo z'abo ku buryo bazagenda bazishyira hanze mu bihe bitandukanye.

 Â 

Hasigaye umunsi umwe Shalom Choir igakorera igitaramo muri BK Arena izahuriramo na Israel Mbonyi


Shalom Choir ikoresha imbaraga nyinshi ku rubyiniro- Kuri iyi nshuro bazafata amashusho y'indirimbo z'abo
Umuramyi Israel Mbonyi yemeye kwifatanya na Shalom Choir muri iki gitaramo cy'ivugabutumwa ryagutse

Shalom Choir igizwe n'abaririmbyi barenga 140, 78% ni abubatse n'aho 22% ni urubyiruko
Umuyobozi wa mbere wungirije wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc [Uri ibumoso] yavuze ko abantu bafite ibibazo birimo 'Stres' na 'Depression' bazakirira muri iki gitaramo

KANDA HANO UREBEIBYARANZE IKIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU

 ">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134467/amasaha-arabarirwa-ku-ntoki-ibyo-kwitega-mu-gitaramo-shalom-choir-izahuriramo-na-israel-mb-134467.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)