Yamen Zelfani arimo kurebana ayingwe n'umukinnyi wa Rayon Sports kubera kumubwira ko afite umubyibuho ukabije - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamen Zelfani arimo kurebana ayingwe n'umukinnyi wa Rayon Sports kubera kumubwira ko afite umubyibuho ukabije

Umutoza w'ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani ntarimo kumvikana n'umukinnyi ukomeye w'iyi kipe kubera kumubwira ko afite umubyibuho ukabije cyane.

Hashize iminsi umutoza ukomoka mu cya Tunisia Yamen Zelfani atarimo kumvikana n'abakinnyi ba Rayon Sports kubera imyitwarire itari myiza akomeje kwerekana harimo ibitutsi bikabije abwira abakinnyi ntibibashimishe.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ntarimo kumvikana na Kalisa Rashid kubera ko ejo bundi ngo yamubwiye ko afite umubyibuho ukabije ubwo yari agiye kumubwira ko agomba gukora imyitozo myinshi kugirango akomeze kujya amukinisha naho bitabaye ibyo ngo ntakizere amufitiye.

Uyu mutoza ibye bikomeje kuyoberana nyuma yaho atukanye na Hategekimana Bonheur ndetse bikanamuviramo gusaba imbabazi igitaraganya kubera ko umutoza yari amaze kumumenyesha ko agomba kumwirukana akajya gushaka indi kipe.

 

 

 



Source : https://yegob.rw/yamen-zelfani-arimo-kurebana-ayingwe-numukinnyi-wa-rayon-sports-kubera-kumubwira-ko-afite-umubyibuho-ukabije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)