U Rwanda rwatsinzwe na Nigeria, ruzahura na Mali ku mwanya wa 3 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n'umukino wa 1/2 mu gikombe cy'Afurika cy'abagore muri Basketball kirimo kubera mu Rwanda "Women's AFROBASKET Rwanda 2023" aho rwatsinzwe na Nigeria amanota 79-48.

Ni umukino n'ubundi u Rwanda rwagiye gukina rubizi ko utari burworohere kuko bari bagiye guhura n'ikipe ifite igikombe giheruka kandi u Rwanda rwo mu mateka yarwo akaba yari inshuro ya mbere rugeze muri 1/2.

Aba bari ntibaje koroherwa kuko batsindiwe mu maso ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari waje kubashyigikira ndetse hari hashize amasaha make ahuye nabo abashimira uko bitwaye aho irushanwa ryari rigeze.

Nigeria yayoboye umukino uduce 3 muri 4 aho agace ka mbere yagatsinze ku manota 22-6, aka kabiri igatsinda 22-12 u Rwanda rwatsinze aka gatatu 17-14 ni mu gihe Nigeria yatsinze aka nyuma amanota 21-13. Nigeria yageze ku mukino wa nyuma itsinze 79-48.

Ni umukino utoroheye bamwe mu bakinnyi b'u Rwanda nka Ineza Sifa wari umaze iminsi yitwara neza aho mu minota 28 yakinnye yagerageje gutera mu nkangara inshuro 5 ntihagira na rimwe rijyamo.

Ku rundi ruhande ariko Destiney Philoxy Promise yitwaye aho yatsindiye u Rwanda amanota 21 ni mu gihe Amy Okonkwo wa Nigeria ari we watsinze menshi mu mukino aho yatsinze 23.

Nigeria ku wa Gatandatu izahura na Senegal ku mukino wa nyuma, ni nyuma y'uko yo yatsinze Mali 75-65. Mali izahura n'u Rwanda ku mwanya wa gatatu.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinzwe-na-nigeria-ruzahura-na-mali-ku-mwanya-wa-3-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)