Perezida wa FERWABA yahembwe na FIBA, umwungiriza we ajya muri Board yayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugwiza Desire usanzwe ari perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Baskebal, FERWABA, yahawe igihembo nka perezida w'indashyikirwa muri Afurika mu mwaka wa 2023.

Ni igihembo gihabwa pererezida mwiza wa federasiyo ya baskebtall muri Afurika, yagishyikirijwe na perezisa wa FIBA, Mr. Hamane Niang muri Kongere ya FIBA irimo kubera Manila muri Philpines.

Mugizwa Desire yafashwe nka perezida w'indashyikirwa mu mwaka wa 2023 cyane cyane mu iterambere rya Basketball muri Federasiyo y'uyu mukino mu Rwanda ugerereranyije n'abandi ba perezida ba mafederasiyo muri Afurika.

Uretse iki gihembo yahawe, Mugwaneza Pascale usanzwe ari visi perezida wa mbere wa FERWAFA yatorewe kujya mu kanama ka FIBA "FIBA Central Board" ni mu gihe perezida mushya w'iyi board yabaye Sheikh Saud Bin Ali Al ukomoka muri Qatar.

Mugwiza Desire yahembwe na FIBA nka perezida w'indashyikirwa muri Afurika
Mugwaneza Pascale yatorewe kujya muri Board ya FIFA



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwaba-yahembwe-na-fiba-umwungiriza-we-ajya-muri-board-yayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)