Biteye agahinda! Umugabo wari umaze umunsi umwe akoze ubukwe n'umukobwa witwa Habonimana Claudine, yitabye Imana mu buryo butunguranye none ubu amarira ni yose mu gihugu (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteye agahinda! Umugabo wari umaze umunsi umwe akoze ubukwe n'umukobwa witwa Habonimana Claudine, yitabye Imana mu buryo butunguranye none ubu amarira ni yose mu gihugu.

Inkuru yakoze kuri benshi i Bujumbura aho umugore n'umugabo bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 19/08/2023 ni uko umugabo yitaba Imana ku wa mbere 21/08/2023.

Horimpende Rosin ni we witaba Imana, aho icyamwishe cyitari cyamenyekana.

Horimpende Rosin yasezeranye n'umukunzi we Habonimana Claudine ku wa Gatandatu w'icyumweru dusoje aza kwitaba Imana ku wa mbere w'iki cyumweru.

Iyi nkuru ikomeje kubabaza abatari bake. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyihishe inyuma y'urupfu rw'uyu mugabo.

 



Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umugabo-wari-umaze-umunsi-umwe-akoze-ubukwe-numukobwa-witwa-habonimana-claudine-yitabye-imana-mu-buryo-butunguranye-none-ubu-amarira-ni-yose-mu-gihugu-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)