Mu gihe habura umunsi ngo akore ubukwe, Miss... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'ibirori byo gusezera ku bukumi, Miss Elsa Iradukunda aherekejwe yamaze kubatizwa mu mazi menshi mu gihe ari mu myiteguro yo gukora ubukwe bwo gusaba no gukwa iteganyijwe kuri uyu wa 31 Kanama 2023.

Iradukunda Elsa yabatijwe mu rusengero rwa Shiloh Prayer Mountain, abatizwa n'umukozi w'Imana Rev. Pastor Alain Numa wahoze ari umusirikare nyuma akaza no kwiyegurira Imana.

Rev. Alain Numa ni umukozi w'ikigo cya mbere cy'itumanaho mu Rwanda no muri Afrika, MTN ndetse ni n'umwe mu bayobozi muri iki kigo aho Ashinzwe Ibikorwa by'Ubugiraneza ndetse no Guhanahana Amakuru n'Ibindi Bigo (CSR & Corporate Communication). 

Kuwa 21 Ukuboza 2019 ni bwo Alain Numa yagizwe Rev. Pastor mu birori byitabiriwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo: Bishop Dr Masengo Fidele, Apotre Mignonne Alice Kabera, Bishop Innocent Nzeyimana n'abandi bari baturutse mu itsinda 'All Gospel Today' barimo: Rev Baho Isaie, Pastor Ndizeye Olivier, Aline Gahongayire, Valentine Mudogo (Vava), Patient Bizimana na Phanny Gisele Wibabara umuyobozi muri MTN Rwanda.

N'ubwo Rev. Pastor Alain Numa adateganya kuzashinga itorero rye, yamaze kubatiza Miss Iradukunda Elsa mu mazi magari aho bifashishije Piscine iri muri Hotel Kigali View iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. 

Uru rusengero Miss Elsa yabatirijwemo rwa Shiloh Prayer Mountain Church ruyobowe na Bishop Olive Murekatete Esther, biteganyijwe ko ari ho bazakorera ubukwe mu cyiciro cyo gusezerana imbere y'Imana mu muhango uteganyijwe ku wa 01 Nzeri 2023.

Miss Elsa na Prince Kid basezeranye imbere y'amategeko mu mezi atandatu ashize mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 2 Werurwe 2023.


Reverend Pastor Alain Numa wahoze ari umusirikare yabatije Miss Iradukunda Elsa mbere yo gukora ubukwe ku munsi w'ejo


Bishop Olive Murekatete Esther niwe washinze itorero rya Shiloh Prayer Mountain akaba ari ho Miss Iradukunda Elsa yabatirijwe

Reverend Pastor Alain Numa uretse kuba umukozi w'Imana ni umukozi wa MTN Rwanda


Miss Elsa ugeze kure imyiteguro yo gukora ubukwe, kuri ubu yamaze kubatizwa


Miss Elsa Iradukunda yabatijwe mu mazi menshi kuri uyu wa Gatatu


Miss Elsa yabatirijwe muri iyi Pisine 


Ku wa 02 Werurwe 2023 ni bwo Kagame Ishimwe Dieudonne yasezeranye imbere y'amategeko na Miss Iradukunda Elsa


Prince Kid na Elsa bagiye gukora ubukwe nyuma y'inkuru ndende y'urukundo rwabo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133796/mu-gihe-habura-umunsi-ngo-akore-ubukwe-miss-iradukunda-elsa-yabatijwe-nuwahoze-ari-umusiri-133796.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)