Mbere yo gutaramana na Shalom Choir, Israel M... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabye nk'intore "Bridge to Rwanda" yamutumiye hanyuma atanga ibyishimo ku abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom mu gitaramo cyabaye kuwa Kabiri tariki 28 Kanama 2023.

Nyuma yo gutaramana n'abo banyeshuri, Israel Mbonyi yagaragaje ko anyuzwe n'urukundo yeretswe n'abo banyeshuri avuga ko byari bitangaje kubona abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom bataramana bose bishimanye.

Israel Mbonyi wataramiye aba banyeshuri bo mu Agahozo Shalom, ari mu myiteguro kandi yo kongera gususurutsa abanyaRwanda agataramana na Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge mu gitaramo cyiswe Shalom Gospel Festival kizabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023.

Korali Shalom yateguye iki gitaramo, yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y'abana bato biganjemo ababarizwaga mu ishuri ryo ku cyumweru. Kwinjira mu gitaramo cy'aba baririmbyi bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzaba ushaka kujya guhimbaza no kuramya Imana.

Ni amahirwe korali Shalom yatanze kubera ko mu busanzwe nta gitaramo kibera muri BK Arena wakwinjira ku buntu, icyongeyeho kirimo abahanzi bakunzwe cyane nka Israel Mbonyi.

Uretse kandi iki gitaramo cya korali Shalom, Israel Mbonyi arimo arategura igitaramo azakorera muri BK Arena wenyine mu mpera z'uyu mwaka aho icyo yakoze mu mpera z'umwaka ushize cyasize amateka aho BK Arena yakira abantu bagera ku 10,000 yakubise ikuzuza.


Korali Shalom yiyemeje kuvuga ijambo ry'Imana nta kiguzi inatumira Israel Mbonyi kugira ngo bafatanye kwamamaza ubwiza bw'Imana.

Israel Mbonyi yasabanye n'abanyeshuri biga mu Agahozo Shalom

Israel Mbonyi yeretswe urukundo n'abiga mu Agahozo Shalom

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bikagaragarira mu bitabira ibitaramo bye

Abanyeshuri Israel Mbonyi yataramiye bari buzuye akanyamuneza

Abanyeshuri ba Agahozo Shalom bamufashaga kuririmba indirimbo ze kubera ko bazizi kuva ku ya mbere kugera ku ya nyuma

Israel Mbonyi yari yatumiwe na Bridge to Rwanda

Abanyeshuri ba Agahozo Shalom bashimishije Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yishimiye gutaramana n'abanyeshuri ba Agahozo Shalom

Korali Shalom yatumiye Israel Mbonyi mu gitaramo cyiswe Shalom Gospel Festival kizaba ku wa 17 Nzeri 2023

REBA INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR IGIYE GUTARAMIRA MURI BK ARENA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133789/mbere-yo-gutaramana-na-shalom-choir-israel-mbonyi-yanyuze-abanyeshuri-bo-mu-agahozo-shalom-133789.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)