Luptita Nyong'o yibutse Chadwick Boseman umaz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibaye itatu (3) Isi ibuze umukinnyi wa filime w'icyamamare Chadwick Boseman, wubatse izina ku rwego mpuzamahanga mu 2018 ubwo yakinaga filime yahinduye Ubuzima bw'abirabura yitwa 'Black Panther'. 

Tariki 28 Nyakanga 2020 ni bwo Chadwick Boseman benshi bitaga 'T'Challa' yitabye Imana azize indwara ya Kanseri yaramaranye imyaka 2. Abafana be by'umwihariko abakunzi ba sinema bashenguwe n'urupfu rwe hamwe n'ibyamamare bakoranaga birababara dore ko yarafite imyaka 44 y'amavuko.

Imyaka 3 irashize Chadwick Boseman wamenyekanye muri Black Panther yitabye Imana

Mu bashenguwe n'urupfu rwe harimo icyamamarekazi Lupita Nyong'o ari we banakinanye muri 'Black Panther' ari abakunzi. Mu buzima busanzwe aba bombi bari inshuti magara ndetse banakunze kubigaragaza mu bihembo bagiye batsindira aho buri umwe yashimiraga mugenzi we ari nako bitana 'Abavandimwe'.

Lupita Nyong'o ukomoka muri Kenya, yibutse inshuti ye magara Chadwick

Kuri ubu isi ya Sinema, yibuka Chadwick Boseman umaze imyaka 3 atabarutse, Lupita Nyong'o yagaragaje ko amukumbuye anandika amagambo yuzuye amarangamutima n'agahinda. Akoresheje Instagram ye, Lupita yasangije abamukurikira ifoto ya Chadwick yamufotoye ubwo bari batemberanye muri Koreya y'Amajyepfo mu mujyi waho wa Seoul.

Amagambo Lupita yakoresheje yibuka nyakwigendera Chadwick Boseman

Mu magambo yakurikije iyi foto yagize ati: ''Mu myaka 3 ishije nanyuze muburibwe budasanzwe ubwo numvaga amakuru  y'urupfu rwa Chadwick Boseman. Kucanganyukirwa n'agahinda byari muri njyewe kuburyo byasabye amezi menshi kugirango nongere kwishima.

Iyi ni ifoto namufotoye mu 2018 ubwo twari muri Koreya y'Epfo. Twahamaze amasaha 72 ariko urwibutso nahakuye ruracyampa umunezero''.

Lupita yahishuye ko byamutwaye amezi menshi kugirango yongere kwishima nyuma y'urupfu rwa Chadwick Boseman

Lupita Nyong'o yakomeje agira ati: ''Urupfu ruragoye kurwumva ariko birushaho kugorana mu kurwakira. Ariko urukundo yaduhaye mu buzima yabayemo ruracyadukomeza. Chadwick ntabwo akiri mu mafoto yacu mashya ariko azahora iteka mu mitima yacu''.

Chadwick na Lupita bari inshuti za hafi ndetse byigeze no kuvugwa ko bakundanyeho gusa muri bose nta n'umwe wemeje aya makuru

Aya magambo kandi yayakurikije indirimbo 'Lift Me Up' ya Rihanna yaririmbiye nyakwigendera Chadwick Boseman, ari nayo yakoreshejwe muri filime ya Black Panther igice cya kabiri cyitwa 'Wakanda Forever'. Boseman yitabye Imana amaze kwerekana ubuhanga bwe muri filime zitandukanye zirimo nka '42'. '21 Bridges'. '' Da 5 Bloods', 'Ma Rainey's Black Bottom' hamwe niza 'Avengers' ibice 3.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133749/luptita-nyongo-yibutse-chadwick-boseman-umaze-imyaka-3-yitabye-imana-133749.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)