Harimo iyatsinzwe igitego idakozeho! Ibyaranz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'Icyumweru gishize , nibwo hakinwaga umunsi wa Mbere wa Shampiyona. Ni shampiyona yari itegerejwe na benshi bigendanye n'uburyo amakipe yiyubatsemo.


Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama ku isaha ya saa 19:00 PM nibwo umukino wa mbere wakinwe, ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United ibitego 2-1. Bukeye bwaho, nta mikino yabaye ahubwo Shampiyona yagarutse ku Cyumweru. Etoile de L'est yatsinzwe na Musanze FC ibitego 4-1, Amagaju anganya na Mukura 1-1, Etincelles FC inganya na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe, Police FC itsinda Sunrise FC ibitego 2-0. Kuri uyu wa Mbere As Kigali yatsinze Bugesera FC 1-0, mu gihe hasigaye umukino w'ikirarane uzahuza Marine FC na APR FC.

Imibare yaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona

Mu mikino 7 yakinwe habonetsemo ibitego 15, bivuze ko   nibura ari ibitego 2.1 kuri buri Mukino. Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Uganda Charles Bbaale, niwe wafunguye amazamu muri iyi Shampiyona ku gitego yatsinze Gasogi United ku munota wa 12.

Henou Yao Asse ukinira ikipe ya Gasogi United niwe mukinnyi wa Mbere wahawe ikarita y'umuhondo muri iyi Shampiyona, ku ikosa yari akoreye Luvumbu ku munota wa 21. Niyongira Patience umunyezamu wa Bugesera FC, niwe mukinnyi wa mbere muri iyi Shampiyona wabonye ikarita itukura, ahagana ku munota wa 74.

Peter Agblevor rutahizamu wa Musanze FC niwe watsinze igitego kirenze kimwe mu mukino, nyuma yo gutsinda Etoile de L'Est wenyine ibitego 2 mu bitego 4 yatsinzwe.  Umukino wa Kiyovu Sports yanganyijemo na Muhazi United 0-0 nibwo mukino wabonetsemo ibitego bike (ubusa) umukino wa Etoile de L'Est na Musanze FC niwo wabonetsemo ibitego byinshi 5.


Bbaale niwe watsinze igitego gifungura shampioyona 

Amagaju FC niyo kipe yatsinze igitego cyihuse ku munsi wa Mbere wa Shampiyona, ndetse kikaba aricyo gitego cyihuse aho shampiyona igereye aha, icyo gitego kikaba cyarabonetse ku isegonda rya 22 gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani.

Iki igitego kandi cyatsinzwe nta mukinnyi wa Mukura ukoze ku mupira, kuko Amagaju FC ariyo yatanze umupira ukorwaho n'abakinnyi 7 b'Amagaju FC uruhukira mu izamu.

Ubu ikipe ya Musanze FC niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kubera ibitego 3 izigamye, mu gihe Etoile de L'Est ariyo kipe iri ku mwanya wa nyuma kubera umwenda w'ibitego 3 irimwo. 

Peter ubu niwe uyoboye abafite ibitego byinshi, akaba afite ibitego 2 

Abedi ibihe byiza yabikomereje muri Police fc 

Muhazi United na Kiyovu Sports, niwo mukino utarabonetsemo igitego 

Muhire Hassan utoza  Sunrise FC, niwe mutoza watangiye shampiyona arira, avuga ko nta barutahizamu afite 

KNC iyo yasezeranyije abantu, ntabwo yabikoze



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133453/harimo-iyatsinzwe-igitego-idakozeho-ibyaranze-umunsi-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-133453.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)