DHD Group ikorana n'umunyamakuru Tijara Kabendera, umunyarwenya Real Gasana yahize gukora ibirenze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kompanyi y'uburuzi cyane cyane bwo kuri murandasi, DHD Group ikorana n'umunyamakuru Tijara Kabendera ndetse n'umunyarwenya Real Gasana yashyizeho gahunda ko umuntu ubatumye ikintu kiva mu mahanga kitagomba kurenza iminsi 3 kitarabageraho.

Iyi kompanyi isanzwe ikorana mu kwamamaza ibikorwa byayo na Real Gasana umunyerewe ku mbuga nkoranyambaga abaza ibibazo benshi bafata nk'ibisekeje ariko bisaba ubwitonzi mu kubisubiza ndetse n'umunyamakuru Tijara Kabendera, bacuruza binyuze kuri murandasi cyane aho ibicuruzwa byabo biri mu bubiko biboneka ku rubuga rwabo n'ibidahari urabatuma mu minsi itarenze 3 biba byageze ku mukiliya wabo, ariko n'ushoboye kugera ku biro byabo muri CHIC n'aho arahahahira.

Umuyobozi w'iyi kompanyi, David yavuze ko bishimiye kuba bahawe icyangombwa (certificate) cya DBI (Digital Business Institute) kigaragaza ko bari muri kompanyi z'ubucuruzi zizewe mu Rwanda.

Yavuze ko kandi gahunda ubu bafite ari ugutanga serivisi nziza kandi zihuse.

Ati 'ikintu cya mbere twebwe gahunda ni ukwihutisha no kubahiriza ibyifuzo by'abakiliya, twebwe uradutuma tukagutumikira kandi ibyo udutumye tubikugezaho aho uri, iyo udutumye ibintu bitari mu bubiko bwacu, iminsi 3 gusa tuba twabikuye hanze y'u Rwanda twabikugejejeho aho uri.'

DHD Group ni kompanyi ifite iduka rya DHD Deals yibanda ku bicuruzwa by'ubwoko 3, ibikoresho by'ikorabuhanga (amaterefoni y'ubwoko bwose, amasaha…), imyenda ndetse n'amamodoka.

Isanzwe ikorana n'ibyamamare birimo Real Gasana, umunyamakuru Tijara Kabendera uretse kubamamariza ni n'umukiliya wabo w'imena kubera ko akunda kubatuma ibintu byinshi.

Musenge David umuyobozi wa DHD Group
Bimwe mu bicuruzwa bafite
Tijara Kabendera bakorana na we
The Real Gasana na we akorana na DHD Group



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/dhd-group-ikorana-n-umunyamakuru-tijara-kabendera-umunyarwenya-real-gasana-yahize-gukora-ibirenze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)