Bayabiriye Ibyuya! Abagore 10 batunze amafara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urutonde rw'abagore 10 bakize kurusha abandi ku Mugabane wa Afurika rwashyizwe hanze na Forbes Magazine, yavuze ko aba bose bahuriye ku kuba barakoze cyane ndetse bakanabirira ibyuya amafaranga bafite nubwo benshi bavuga ko bamwe muribo umutungo bibitseho bawukuye mu miryango bakomokamo.

Forbes Magazine ikomeza ivuga ko aba bagore nubwo harimo abavuka mu miryango ikize, nyamara nabo bashyize imbaraga mu bikorwa byabo birimo ubucuruzi kugirango nabo babone amafaranga yabo adaturutse ku bagabo babo cyangwa imiryango yabo.

Aba bagore kandi banatanga inama bifashishije ingero zabo bwite zatumye bageze ku butunzi bafite.

1. Isabel dos Santos

Ni we mugore ukize kurusha abandi muri Afurika yose. Umutungo we ubarirwa kuri Miliyari 3,7 z'Amadorali ya Amerika. Ku myaka ye 50 gusa, uyu mukobwa mukuru wa  Jose Eduardo dos Santos wayoboye Angola, ni umwe mu bagize inama z'ubutegetsi za sosiyete zitandukanye muri Angola no muri Portugal.

Uyu mugore akuriye kandi Banki zikomeye zitandukanye akaba kandi yarashoye imari ye muri diyama (Diamond) ndetse na Peteroli.

2. Folorunsho Alakija

Uyu mugore bamwe bavuga ko ari we uhiga abandi mu gutunga agatubutse muri Afurika (iyo bavuga ko amafaranga ya Isabel ari aya se), akomoka muri Nigeria. Yavutse tariki 15 Nyakanga 1951, akaba umushoramari washoye imari ye mu bijyanye na Peteroli, akaba kandi ari umuyobozi wungirije wa sosiyete ikora mu bya peterori yitwa 'Famfa Oil'.

Umutungo we usaga Miliyari n'icice z'amadolari (1,500,000,000$) y'Amadorari y'Amerika.

Mu 2014, yigeze kuvana Oprah Winifrey ku mwanya wa mbere w'abagore bakize kurusha abandi b'Abirabura.

Avuga ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze ari uko yizera ko ari 'ngombwa kumenya umugambi w'Imana ku buzima bwawe, hanyuma ukawugenderaho.' Ikindi ngo ni ukugira intego no kudatezuka.

3. Ngina Kenyatta

Ngina Kenyatta, Abanyakenya bakunze kwita Mama Ngina, ni umubyeyi wa Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n'umupfakazi wa Perezida Jomo Kenyatta, Perezida wa mbere wa Kenya.

Uyu mubyeyi w'imyaka 85 kuko yavutse mu 1933, ntakunze gutangaza ibijyanye n'umutungo we. Mu 2013, Forbes magazine yatangaje ko atunze byibura Miliyari y'Amadolari, akaba ayashora mu myubakire, banki ndetse no mu gushakira abantu amacumbi.

4. Hajia Bola Shagaya

Hajia akomoka muri Nigeria akaba yarashinze ikigo cyitwa 'Bolmus Group International', akaba ari we muyobozi mukuru (CEO),aho yashoye imari mu bijyanye na Peteroli, kubaka inzu nyinshi ziri hamwe 'real estate'. Yashoye kandi mu bijyanye na banki, kugeza ibicuruzwa ku babitumije no mu bijyanye n'itumanaho.

Umutungo we ubarirwa muri miliyoni 850 z'Amadorari ya Amerika.

Avuga ko ibanga ryamufashije mu kazi ke, ari ukwita ku kazi kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, ku minsi y'impera z'icyumweru yahuraga n'incuti ze n'abagize umuryango. Yakomeje gahunda ze zijyanye no gusenga n'ukwemera, akaryama saa tatu z'ijoro, akabyuka saa kumi n'imwe za mu gitondo, akanafata umwanya wo kumenya abo bakorana ubushabitsi  no kwagura ibikorwa bye.

5. Njeri Rionge

Uyu mugore ukomoka muri Kenya, afite imyaka 36, akaba ari mu bagore ba mbere bashoye imari mu bijyanye n'ikoranabuhanga, akaba ari mu bashinze sosiyete zitandukanye nka Wananchi Online, Wananchi Group Holdings, Ignite Consulting, Insite Limited, Business Lounge na Njeri Rionge Business Consulting Inc.

Umutungo we usaga miliyoni 500 z'Amadorari y'Amerika.

Aganira n'ikinyamakuru Forbes, yavuze ko ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ari ukugaragaza ibyo akora mu bushabitisi (accountable in business). Yagize ati 'Iyo uri mu bushabitsi , uba ugomba kubazwa byose, ibyiza n'ibibi, uba ugomba kwitonda igihe cyose, ukamenya ko ugomba kwirengera ibyo wowe cyangwa sosiyete uyoboye yakora'.

'Kuba mu bushabitsi ni nko kwiga gutwara igare cyangwa imodoka. Bigusaba ko wiyizera, ukizera umutimanama wawe, ubundi ugashyiraho gahunda n'umurongo ugomba gukoreraho. Ugatangira gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje kimwe ku kindi, ukagira umuhate, ubikunze kandi wizeye ko bizashoboka, hanyuma ugahora witeguye kuba wagira icyo uhindura mu gihe ubisabwe n'abakiriya bawe'.

6. Wendy Appelbaum 

Ku mwanya wa Gatandatu w'abagore batunze agatubutse muri Afurika, Kigali Today yahashyize Wendy Appelbaum, umugore w'Umunyafurika y'Epfo, w'imyaka 58 y'amavuko. Ni umukobwa w'umuherwe ukomoka muri icyo gihugu witwa 'Donald Gordon' washinze sosiyete yitwa 'Liberty Group'.

Wendy Appelbaum yabanje kuba umuyobozi (Director), muri iyo sosiyete ya Se, akaba kandi yari n'umwe mu banyamigabane bakomeye muri iyo sosiyete, nyuma aza kugurisha imigabane ye, ajya gutangira Business ye bwite yo guhinga imizabibu ikorwamo Umuvinyo afatanije n'umugabo we.

Ni umuyobozi mukuru (Chairperson), akaba n'umwe mu bafite imirima ihingwamo imizabibu ikorwamo divayi 'De Morgenzon Wine Estate',Ukaba ari umwe mu mirima yemerwa ku rwego rukomeye ugereranije n'indi y'aho muri Cape Town muri Afurika y'Epfo.

Umutungo we ubarirwa muri Miliyari enye na miliyoni magana arindwi z'amarande (amafaranga yo muri Afrika y'Epfo) ni ukuvuga arenga na Miliyoni 325 z'Amadorari y'Amerika.

Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ni ukwita ku bikorwa byo gufasha abagore. Yagize ati 'Ku bwanjye numva ari iby'agaciro gakomeye gutanga ku mutungo wanjye, nkagira icyo marira sosiyete nkomokamo' .

'Uko ugenda ugira umutungo, ni nako, uba ufite inshingano zo kuwusangira n'abatagize icyo bafite.'

7. Wendy Ackerman

Akomoka muri Afurika y'Epfo, ni umwe mu bagore b'abakire muri Afurika, abikesha umugabo we, kuko mbere mu myaka ya za 1960, yari umwarimu usanzwe wigisha Abirabura Icyongereza, nyuma aza gusanga umugabo we bafatanya mu bushabitsi  bujyanye na 'supermarche' nini yitwa 'Pick n Pay'

Ni umwe muri ba nyiri sosiyete yitwa 'Pick and Pay retail establishment na Ackerman Family Trust'.

Umutungo we usaga Miliyari imwe na miliyoni 900 y'Amarande ni ukuga arenga Miliyoni 130 z'Amadorari y'Amerika.

Avuga ko ibanga ryamufashije kugera ku byo agezeho ari ugukora cyane.Yagize ati:'Sindigera ngira ubunebwe, iteka mpora nihata gukora, sinzi aho mvana imbaraga'.

'Kuva ndi umwana muto nabonaga amahirwe adasanzwe mfite.Nabonye abandi badafite amahirwe yo kwiga, numva umutima wanjye ubagiyeho cyane'.

8. Bridgette Radebe

Bridgette Radebe, avuka muri Afurika y'Epfo, akaba afite imyaka 59 y'amavuko.

Ni umuyobozi mukuru 'Executive Chairperson' , akaba ari nawe washinze sosiyete y'amabuye y'agaciro yitwa 'Mmakau Mining(Pty) Ltd'.

Ni umugore ufatwa nk'Intwari kuko yashoboye kwihangira umurimo, agashinga sosiyete y'amabuye y'agaciro kandi igakora neza.

Umutungo we ubarirwa muri miliyoni zirenga 103 z'Amadorari ya Amerika.

9. Irene Charnley 

Uyu mugore w'Umunyafurika y'Epfo, yavutse tariki 06 Gicurasi mu 1960, akaba mu buyobozi bukuru bwa MTN Group, ndetse akaba anayoboye izindi sosiyete zikomeye nka Johnnic Communications, na Fistrand Limited ariyo sosiyete iruta izindi mu bijyanye n'itumanaho rya telefone muri Afurika yose.

Umutungo w'uyu mugore ubarirwa muri Miliyari n'igice z'Amarand, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 100 z'Amadolari y'Amerika.

10. Jane Wanjiru Michuki

Ni umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya, Umunyamategeko, akaba umushoramari, agakora ibijyanye n'ubushabitsi, akaba no mu bayobozi ba sosiyete yitwa ' Kimani & Michuki Advocates'

Umutungo we usaga miliyoni 60 z'Amadorari y'Amerika.

Ibanga ryamufashije kugera aho ageze, ngo ni uko yizera ko abagore bashoboye kandi bafite imbaraga zo kuba bagera ku nzozi zabo no ku ntego bihaye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132699/bayabiriye-ibyuya-abagore-10-batunze-amafaranga-menshi-kurusha-abandi-muri-afurika-amafoto-132699.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)