Abakinnyi batavugirwamo muri shampiyona y'u Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri muntu agira imiterere ye n'uko abona bintu bitandukanye n'abandi, hari abagira ubwoba n'abadatinya kuvuga uko biyumva aho baba bari hose cyangwa uwo babwira, muri make bakaba batavugirwamo ikintu bamwe babona nk'inenge.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi bamwe na bamwe bakina muri shampiyona y'u Rwanda, cyane cyane abanyarwanda batavugirwamo, badatinya kubwira abayobozi babo n'abatoza uko babona ibintu nubwo byaba biri bubakoreho.

Aba bakinnyi akenshi na bagenzi babo baba babazi ndetse banabatinya, rimwe na rimwe niyo hari ikibazo mu ikipe usanga ari bo bashobora imbere kugira ngo bajye kubavuganira kuko bo ntacyo batinya.

Hategekimana Bonheur â€" Rayon Sports

Ni umunyezamu wa Rayon Sports, akaba umwe mu bakinnyi batavugirwamo muri iyi shampiyona y'u Rwanda, n'abakinnyi bagenzi be baramutinya kuko ntawe atinya yaba na kapiteni w'ikipe.

Akenshi ibi uzabibona atsinzwe igitego, umukinnyi ukoze ikosa ni we uzakubarira inkuru kuko anarebye nabi yamukubita, umwaka ushize w'imikino yigeze guhanwa kubera gutuka abakinnyi bagenzi be nyuma yo gutsindwa igitego.

Umukino ufunura shampiyona ya 2023-24 ubwo yatsindwaga igitego cya penaliti mu minota ya nyuma, Serumogo Ali wayikoze yari yagowe, umutoza aje kubihosha na we barashwanye, umutoza yagize umujinya aramutuka undi na we aramutuka atitaye ku kuba ari umutoza.

Hakizimana Muhadjiri â€" Police FC

Ni umukinnyi ukina asatira muri Police FC. Ni umukinnyi uba ubona atuje w'umwana mwiza ariko iyo agize ikimutesha umutwe nibwo umenya ko ari umukinnyi utavugirwamo.

Mu makipe yose yagiye anyuramo yagiye agarukwaho ku kibazo cy'imyitwarire itari myiza, haba gukora icyo ashaka nko kudakunda imyitozo no kugirana ibibazo n'abatoza.

Uwo wabwira ko Muhadjiri atavugirwamo akurikirana siporo ntiyagutera ibuye, tutagiye mu bya kera benshi bibuka umukino APR FC iheruka gutsindamo Police FC1-0, Muhadjiri yashwanye n'umutoza we Mashami.

Mashami ubwo yari amuhamagaye ashaka kumuturisha nyuma yo gushwana na Rutanga, yahise akoresha amaboko asa n'umubwira ati 'genda', Mashami yahise arakara ahagurutsa umusimbura ngo ajye kwishyushya, Muhadjiri yahise yongera gukoresha amaboko asa n'umwereka ngo 'muzane ansimbure', ibi byatumye igice cya mbere kirangiye ahita asimbuzwa.

Manishimwe Djabel â€" Mukura VS

Manishimwe Djabel intizanyo ya APR FC muri Mukura VS, kimwe mu bintu azwiho na we ni uko atajya aripfana kandi akavuga icyo yumva ashaka atitaye ku wo abwira cyangwa uwo avuga.

Uyu mukinnyi iyo ari mu ikipe bitewe n'imiterere ye cyangwa kutavugirwamo kwe, bivugwa ko hari ukuntu aba afite ijambo mu ikipe ikipe ishobora no kujya kugura umukinnyi akabyanga cyangwa akaba yatuma irekura uwo adashaka. Uyu mugabo wari kapiteni wa APR FC benshi baribuka ubwo Adil yamuvugaga mu itangazamakuru ndetse akanavuga ko atari kapiteni we ari uwa APR FC, benshi batunguwe n'amagambo uyu kapiteni yaje kumusibiza aho yavuze ko iyo umugabo asangiye n'undi ibihe byiza n'ibibi agashaka kumwigarama, nta mugabo uba umurimo.

Djabel kandi yongeye gutungura benshi ubwo yari atarasohoka muri iyi kipe ngo ajye muri Mukura, avuga ku banyamahanga yaguze aho yavuze ko nta tandukaniro abona bafite n'abakinnyi b'abanyarwanda iyi kipe yakoreshaga, gutangaza aya magambo mu ikipe ukirimo ntibyafashwe neza. Ni we mukinnyi wafashe icyemezo abwira ubuyobozi bw'iyi kipe yagisirikare ko bukwiye gukuraho ibyo kuba i Shyorongi (cyane ko benshi bafite imiryango hakaba hari n'abatorokaga na we arimo) bakajya bahaza bitegura umukino, byaje gukorwa.

Niyonzima Olivier Seif â€" Kiyovu Sports

Ubu ni kapiteni wa Kiyovu Sports. Ni umukinnyi utapfa kumva avuga ariko ibikorwa bye byereka benshi uburyo ari umukinnyi utavugirwamo, yateguye gukora ikintu icyo wakora cyose ntiwahagarika Niyonzima Olivier Seif.

Uyu mukinnyi 2021 yahagaritswe mu Mavubi kubera ko ubwo yari yagiye gukina na Kenya muri Kenya, uwari perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yababwiye ko nta mukinnyi ugomba gusohoka kuri hoteli bari bacumbitsemo ndetse akaba n'umwe mu babyemeye mbere ariko aza guturoka byatumye bamusigayo bamubuze.

Bamwe mu nshuti ze bakubwira ko ari umukinnyi ushobora kwifata agasiba imyitozo nta mutoza cyangwa umuyobozi yabimenyesheje bitewe n'uko we yiyumva, ibi yakundaga kubikora ari muri AS Kigali.

Kakule Mugheni Fabrice â€" Musanze FC

Ni umukinnyi ukomoka muri DR Congo umaze imyaka myinshi akina mu Rwanda, yakiniye Marines FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali akaba ageze muri Musanze FC.

Kalule Mugheni na we ni umukinnyi uzwiho kutavugirwamo akenshi iyo yatekereje ikintu aragikora. Ni umukinnyi ikipe ishobora kubura igihe runaka batazi aho ari bakamubona ibyo arimo yabisoje. Nk'umwaka ushize AS Kigali yayikiniye imikino mbarwa aho yari yarigendeye.

Benshi bamwibukira ku kuntu 2018 yigeze kujya mu myitozo ya Kiyovu Sports yakiniraga yambaye umwambaro wa Rayon Sports yari yaravuyemo. Ikirenze kuri ibyo aya makipe yombi ni amakeba akomeye mu Rwanda.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-batavugirwamo-muri-shampiyona-y-u-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)