Uyu musore yaje aje: Nyuma yo gufata umukinnyi bakinana akamukubita akamwihanangiriza Sadio Mane yakoreye agashya abanyamakuru bo mu Budage ubwo bageragezaga ku muganiriza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore yaje aje: Nyuma yo gufata umukinnyi bakinana akamukubita akamwihanangiriza Sadio Mane yakoreye agashya abanyamakuru bo mu Budage ubwo bageragezaga ku muganiriza

Sadio Mane yongeye kuvugwa cyane nyuma yuko abwiye amagambo akomeye bamwe mu banyamakuru bari baje ku mwaka ikiganiro.

Kugeza ubu ibinyamakuru byo mu Budage birandika ko Sadio Mane atakiri mu mibare y'umutoza wa Bayern Munich, Thomas Tuchel akaba ariyo mpamvu uyu mukinnyi yaba ari kuganira na Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo, gusa ibi byababaje cyane Sadio Mane ibyatumye yijundika itangazamakuru rya hariya ibyo we yise ku mwica urubozo.

Ku munsi w'ejo ubwo yahuraga n'umunyamakuru akamusaba ikiganiro yarakimwimye maze aramubwira ati 'Mwebwe muri kunyica buri munsi none ubungubu murashaka ko mbavugisha'.

Sadio Mane yakubise mugenzi we bakinana muri Bayern Munich ariwe Leroy Sane mu mukino batsinzwe mo na Manchester City.

Kuri ubu Sadio Mane akomeje kuvugwa mu bakinnyi bashobora kwerekeza muri Saudi Arabia n'ubwo ataragira icyo abivuga ho.



Source : https://yegob.rw/uyu-musore-yaje-aje-nyuma-yo-gufata-umukinnyi-bakinana-akamukubita-akamwihanangiriza-sadio-mane-yakoreye-agashya-abanyamakuru-bo-mu-budage-ubwo-bageragezaga-ku-muganiriza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)