Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk'aho Habyarimana we byamuhiriye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana bwatoteje Abatutsi, bubaheza ku burenganzira bwose bemerewe, bagirwa abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi nabwo buhutaza Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, bukabita Abanyamahanga badakwiye uburenganzira na buke muri Kongo. Muri make haba mu Rwanda rwa Habyarimana, haba no muri Kongo ya Tshisekedi, kwica Umututsi ni nko guhonyora ikimonyo, ni ugukiza igihugu'umwanzi'.

Abantu nka Léon Mugesera n'ibindi bikomerezwa mu butegetsi bwa Habyarimana, bigishije urwango, kugeza ubwo Abatutsi bakorewe Jenoside mu mwaka w'1994.

Muri Kongo naho abantu nka Justin Bitakwira n'abandi bakomeye mu butegetsi, nabo barigisha ku mugaragaro uburyo Abatutsi ari 'inzoka' zikwiye gutsembwa, kandi amasomo arimo arumvikana neza. Abatutsi baratsembwa, amatungo yabo araribwa, amazu yabo aratwikwa.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwanze ko impunzi z'Abanyarwanda zitaha, buzisabira guhera ishyanga. Inyinshi muri izo mpunzi zari Abatutsi bahunze itotezwa, ariko basaba guhunguka bagasubizwa ko baguma iyo bahungiye, kuko uretse ko u Rwanda ari ruto, nta n'uzi niba koko ari n'Abanyarwanda koko.

Ni nako bimeze ku Banyekongo bahungiye mu Rwanda no bindi bihugu, ubutegetsi bwa Tshisekedi bukaba bwaranze gukora ibyo busabwa ngo izo mpunzi zisubire mu byazo. Interahamwe zigaruriye ibyabo nizo zifite ijambo mu butegetsi, nk'uko Abaparimehutu bari barirukanye Abatutsi mu Rwanda ari bo bicaga bagakiza kwa Haryarimana.

Ubwo izo mpunzi z'Abanyarwanda, zibinyujije mu Muryango RPF-Inkotanyi, zafataga umuheto ngo zirengere uburenganzira burimo no kuba mu gihugu cyabo kandi kibereye bose, Habyarimana yavugije induru ngo yatewe na Uganda. Ibihugu bimwe birahurura, ariko bikubitwa incuro, kuko buri gihe ukuri ari ko gutsinda.

Muri Kongo naho, umutwe wa M23 wahagurukiye kurengera uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, barimo ibihumbi byahungiye mu mahanga, maze ubutegetsi bwa Kongo burahuruza ngo bwatewe n'u Rwanda. Abacancuro ba Wagner, FDLR, Maï-Maï, n'indi mitwe y'abicanyi ubu irarwanirira ubutegetsi, irica'ibyitso', neza neza nk'uko Interahamwe zabigenje mu Rwanda.

Ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari ruhinanye, hashyizweho umutwe w'ingabo mpuzamahanga wari ugamije gufasha iyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro, MINUAR. Kubera ko izo ngabo zashinjaga igisirikari cya Leta kwica abaturage no gusuzugura ibikubiye mu masezerano, Ubutegetsi bwa Haryarimana bwibasiye izo ngabo, buzita ibyitso bya FPR.

Ababiligi 10 bari muri MINUAR barishwe ubwo bageragezaga gukumira ubwicanyi Leta yakoraga.

Muri Kongo naho hoherejwe ingabo z'umuryango w'Ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba guhagarara hagati y'impande zishyamiranye, no kurengera abasivili. Nk'uko byagendekeye MINUAR mu Rwanda, ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba nazo ziranzwe cyane muri Kongo,zishinjwa kubogamira kuri M23. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushishikariza abaturage kwigaragambya bamagana abasirikari ba Kenya bari muri ubwo butumwa.

Amahanga yakoze uko ashoboye ngo ubushyamirane hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi burangire mu mahoro.Habaye inama zinyuranye, ariko Habyarimana akomeza gusuzugura ibyemezo by'izo nama.

Uku ni nako bimaze ku kibazo cya Kongo, kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi budakozwa ibyo kumvikana binyuze mu nzira ya politiki.Buhamya ko ingufu za gisirikari zizahonyora M23, nk'uko Habyarimana yemezaga ko 'nyamwinshi' itazatinda gutsinda 'utwo tunyenzi'.

Bashingiye rero ku bimenyetso bimaze kwigaragaza, abasesenguzi bemeza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufitanye isano ya hafi n'ubwa Habyarimana, nk'uko ihirima ry'ubu butegetsi bwombi naryo ntatandukaniro rizagira.

Igisigaye, nk'uko aba basesenguzi babifitiye ubwoba, ni uko abasirikari ba Kenya bashobora kuzicwa, nk'uko byagendekeye Ababiligi bari muri Minuar,mu Rwanda.

Ubwo urugamba rwo kubohora uRwanda rwatangiraga mu Kwakira 1990, Habyarimana yakoze ikinamico arara arasa mu Mujyi wa Kigali, abeshya ngo ni ibyitso bya FPR-Inkotanyi byarashe. Byahe se ko yari amayeri yo gufata no kwica inzirakarengane z'Abatutsi, ngo ni ibyitso!

No muri Kongo rero, ubutegetsi buhora bubeshya isi yose ngo u Rwanda ruritegura gufata umujyi wa Goma. Ntawe byatungura rero, ibisazi biganguye, maze batitaye ku byakwangirika, igisirikari cya Kongo kizagira gitya kigasuka ibibasusu ku mujyi wa Goma, kugirango kibigereke ku Rwanda, kibinereho no kwikiza abo Leta ya Tshisekedi idashaka, biganjemo Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, Abahima n'Abanyamulenge, ariko n'abadashyigikiye Tshisekedi.

Birabe ibyuya!

The post Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk'aho Habyarimana we byamuhiriye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubutegetsi-bwa-tshisekedi-bwigana-ingoma-ya-yuvenali-habyarimana-mu-mahano-yose-nkaho-habyarimana-we-byamuhiriye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubutegetsi-bwa-tshisekedi-bwigana-ingoma-ya-yuvenali-habyarimana-mu-mahano-yose-nkaho-habyarimana-we-byamuhiriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)