Ruhango wagirango bahaze ubuzima! Amayobera ku rupfu rw'umusaza wasanzwe kuburiri bwe yapfuye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntaganda Aroni w'Imyaka 67 y'amavuko umurambo we wasanzwe mu cyumba cy'inzu yabagamo.

Ntaganda Aron yari atuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Buhanda, Umurenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango. abaturage, mushiki we n'umukobwa we bamusanze mu buriri yapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Buhanda, Mukamazimpaka Marie Grâce avuga ko uyu mugabo yibanaga kuko umugore we bashakanye yarwaye ajya kwivuriza iNyanza agumayo

Mukamazimpaka avuga ko abaturanyi be bategereje ko abyuka baraheba, bajya gukomanga urugi basanga zose zifunze.

Gitifu yongeyeho ko abo baturage bamaze kubona ko inzugi zifunze bazengurutse inzu basanga idirishya ry'inzu rikinguye barungurutse barahamagara ntiyitaba basanga yashizemo umwuka.

 



Source : https://yegob.rw/ruhango-wagirango-bahaze-ubuzima-amayobera-ku-rupfu-rwumusaza-wasanzwe-kuburiri-bwe-yapfuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)