RIP Kwizera Emmanuel! Umugabo yanze gutanga inkwano ashaka kujyana umukobwa w'abandi ku buntu ni maze biza kumubyarira kwicwa urw'agashinyaguro n'iwabo w'umukobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIP Kwizera Emmanuel! Umugabo yanze gutanga inkwano ashaka kujyana umukobwa w'abandi ku buntu ni maze biza kumubyarira kwicwa urw'agashinyaguro n'iwabo w'umukobwa.

Umugabo w'imyaka 35 y'amavuko witwa Kwizera Emmanuel wari utuye mu karere ka Kiruhura muri Uganda yishwe n'abo mu muryango wa sebukwe, bamuhora kuba yaranze kwishyura inkwano y'umukobwa wabo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatangaje ko Kwizera yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari yagiye gucyura umugore we wari warahukanye.

Akimara kwicwa yahise amujugunya mu kidendezi cy'amazi cy'uwitwa Rwakashuji George, ari na ho umurambo we waje kuboneka.

Babiri muri batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kwizera bamaze gutabwa muri yombi. Aba ni Margaret Kendere na Ronald Bakashaba, mu gihe Grace Namara, Allen Ikiriza na James Amupire bo bagishakishwa.



Source : https://yegob.rw/rip-kwizera-emmanuel-umugabo-yanze-gutanga-inkwano-ashaka-kujyana-umukobwa-wabandi-ku-buntu-ni-maze-biza-kumubyarira-kwicwa-urwagashinyaguro-niwabo-wumukobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)