Niwe wamwise Multisystem! Kamichi yashenguwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'incamugongo mu ruganda rw'imyidagaduro yasakaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023 ahagana saa mbili igaruka ku rupfu rwa Producer Junior wakoze indirimbo nyinshi, yaba iz'abahanzi bo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Ni umwe mu bagabo bagize ijambo rikomeye ku muziki, atanga umusanzu ntagereranwa mu byishimo bya benshi mu bakunzi b'umuziki.

Kamichi usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yamenye Junior ubwo yari agikorana na Producer Papa Emile.

Yavuze ko icyo gihe yari yarabuze n'ibiceri 20 Frw byo gukora indirimbo, ariko ko Junior afatanyije na Papa Emile bamuhaye amahirwe yo gukorerwa indirimbo, bimusaba kujya agera kuri studio nibura guhera saa mbili za mu gitondo.

Uyu mugabo yavuze ko icyo gihe yahise abona ikiraka cyo kujya akora kuri Radio 'ntitwagira indirimbo turangiza'.

Kamichi avuga ko yongeye guhura na Junior akora kuri Voice of Africa 94.7 FM, ni nyuma y'uko Junior yari yashyize hanze indirimbo 'Ndacyariho Ndahumeka' ya Jay Polly yari yakoze. Iyi ndirimbo yahaye ijambo nyakwigendera Jay Polly.

Akomeza ati 'Natewe ishema nawe kandi nari niteguye kuyicuranga (Iyo ndirimbo) uko byagenda kose.'

Kamichi avuga ko Junior yakoze indirimbo nyinshi zagize uruhare mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda ukiri kwiyubaka, kandi yafashije abahanzi nka Urban Boyz, Knowless, Queen Cha, King James na DJ Zizou. Arakomeza ati 'Kandi abo bose bari abatama banjye.'

Yavuze ko Junior yafashije cyane Uncle Austin 'twasangiraga ku mbehe ya Afrobeat'. Uyu mugabo avuga ko zimwe mu ndirimbo Junior yakoze yakunze zirimo 'Icyabuze' ya Oda Paccy na 'Itangazo' ya Princess Priscillah [Scillah].

Kamichi avuga ko ariwe wise Junior izina rya 'Multisystem' 'none atabaruka ari ko benshi bamwita.' Ati 'Nibura nagukoreye ibyo muvandimwe.' Yavuze ko Junior yari umuntu mwiza, wakundaga guseka kandi yakundaga isombe.

Uyu mugabo yasabiye umugisha Uncle Austin ndetse na Muyoboke Alex 'ku buvugizi mwagiye mumukorera mu bihe bikomeye yanyuzemo nyuma y'impanuka yagize'.

Ati 'Nizere ko umunsi umwe uwamugonze azamenyekana umuryango we uruhuke. Iruhukire, wagiriye umumaro benshi.'

Izina rya Junior riracyari mu mitima y'abaryohewe n'indirimbo yacuze. Mu mwaka wa 2021, yagaragaye asa n'uwataye ibiro, yumvikana avuga ko byatewe na siporo. Ariko byatangiye kugaragara ko ari ingaruka z'impanuka yakoze abaganga bakanzura kumuca ukuboko.

Junior ni we watunganyije indirimbo zirimo nka Bagupfusha Ubusa ya Zizou al Pacino ft All Stars, Deux fois Deux ya Jay Polly, Indahiro ya Urban Boys;

Ibidashoboka ya Knowless Butera, Umwanzuro ya Urban Boys, Niko Nabaye ya Zizou Al pacino ft All Stars, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Mbabarira ya King James n'izindi.

Uyu mugabo yakoreye muri studio zirimo Unlimited Records na Lick Lick usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakoze mu zindi studio nka Touch Records, Round Music, yakoze impanuka amaze igihe gito muri Empire Records ya Oda Paccy.

Kamichi yatangaje ko Junior ariwe wabaye intangiriro yo gukora umuziki kwe

Kamichi yavuze ko ariwe wahaye Junior izina rya 'Multisystem' kandi yishimira ko ryahinduye byinshi mu muziki w'u Rwanda


Kamichi yavuze ko yongeye guhura na Junior nyuma yo gukora indirimbo ya Jay Polly


Junior yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023 azize uburwayi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132474/niwe-wamwise-multisystem-kamichi-yashenguwe-nurupfu-rwa-junior-wamwinjije-mu-muziki-132474.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)