Mu mafoto utahaga kureba kubera ukuntu barimo gusa bose abatoza bashya ba Rayon Sports bishimiye ikipe basanze mu Nzove - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatoza bashya ba Rayon Sports bageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri bishimiye gusanga abakinnyi b'iyi kipe mu Nzove aho isanzwe ikorera imyitozo.

Umutoza mukuru Yamen Zelfani ndetse n'umutoza w'abazamu Lebitsa Ayobanga basanze abakinnyi ba Rayon Sports mu Nzove uyu munsi mu myitozo bakoze.

Kugeza ubu abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports bamaze kugera hano mu Rwanda abatari kumwe n'abandi ni Ojera Joachiam, Youseff Rharb, Rafael Osaluwe bakiri gutunganya utuntu iwabo ariko amakuru ahari nabo iki cyumweru baraba bari kumwe n'abandi.



Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-utahaga-kureba-kubera-ukuntu-barimo-gusa-bose-abatoza-bashya-ba-rayon-sports-bishimiye-ikipe-basanze-mu-nzove/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)