Ikaze i Kigali mu rugo rw'imikino – Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa mbere y'igikombe cy'Afurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ikaze abantu bose i Kigali mu gikombe cy'Afurika cy'Abagore muri Basketball kizabera mu Rwanda.

Guhera tariki 28 Nyakanga kugeza ku wa 5 Kanama 2023 i Kigali mu Rwanda muri Kigali Arena hazaba habera igikombe cy'Afurika cy'Abagore muri Basketball 'FIBA Women's AfroBasket 2023'.

Mbere y'uko iki gikombe cy'Afurika gitangira, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ikaze abantu bose mu gikombe cy'Afurika.

Ati 'Ikaze i Kigali mu gikombe cy'Afurika cy'Abagore 'FIBA Women's AfroBasket 2023. Guhera tariki ya 28 Nyakanga â€" 5 Kanama, ibihugu 12 by'Afurika bazaba bihatanira iki gikombe. Muzaze muri benshi dushyigikire Basketball y'abari b'u Rwanda na Afurika.'

'Ku makipe yose, delegasiyo, abafana ndetse namwe bavandimwe bo mu Rwanda n'Isi yose, ikaze i Kigali mu rugo rw'imikino.'

Kugeza ubu ibihugu bibiri Mozambique na Senegal ni byo byamaze kugera mu Rwanda aho byiyongera k'u Rwanda ruzakira irushanwa.

Ibihugu bigabanyijwe mu matsinda 4 aho buri tsinda rigizwe n'amakipe 3. Itsinda rya A ririmo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Angola na Côte d'Ivoire.

Itsinda B ririmo Cameroon, Guinea na Mozambique. Itsinda C rigizwe na Mali, Senegal na Uganda ni mu gihe itsinda D ririmo Nigeria, Egypt na DR Congo.

Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda ruzaba rugiye gukina imikino y'Igikombe cy'Afurika mu bagore 'FIBA AfroBasket Women' ni nyuma y'icyabereye Madagascar 2009 na Mali muri 2011.

A warm welcome to Kigali for the thrilling FIBA Women's AfroBasket 2023 Basketball event to be hosted from July 28th to August 5th @bkarenarw pic.twitter.com/RVodCIJv6d

â€" Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) July 24, 2023

Munyangaju Aurore Mimosa yahaye ikaze abazitabira igikombe cy'Afurika



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikaze-i-kigali-mu-rugo-rw-imikino-minisitiri-wa-siporo-munyangaju-mimosa-mbere-y-igikombe-cy-afurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)