Cristiano Ronaldo niwe uyoyoboye! Abakinnyi 7... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagore n'abakinnyi cyangwa se abakunzi babo ni kimwe mu bikurura abantu kandi bikavugwaho cyane. 

Bamwe muri aba bagore babaye ibyamamare kubera kujya gushyigikira abagabo ku bibuga cyangwa se bitewe n'uko basa, ugasanga bamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga zabo kubera amafoto y'ibimero bashyiraho.

Muri iyi nkuru, InyaRwanda yabakusanyirije urutonde rw'abakinnyi bafite abagore b'uburanga kurusha abandi kugeza ubu:

7.Mauro Icard 

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine, ukina asatira mu ikipe ya Galatasaray afite umugore nawe ukomoka muri Argentine witwa Wanda Nara. Uyu mugore yahoze ari umunyamakuru kuri television ndetse yahoze akora n'akazi ko gushakira amakipe abakinnyi.

Mauro Icard yatangiye gukundana mu ibanga na Wanda Nara tariki 7 Kamena muri 2014 nyuma y'uko atandukanye na Maxi Lopez wahoze akinana n'uyu mukinnyi.

Kuva aba bombi batangira kubana bamaze kubyarana abana 2 b'abakobwa aribo Francesca ndetse na Isabella. 

Wanda Nara ni umushoramarikazi ndetse akabifatanya no kuba umunyamiderikazi. 

Uyu mugore ufite uburanga, kuri Instagram ye akurikirwa n'abagera kuri miliyoni 17.


Umugore wa Icard 

6.Sergio Ramos

Uyu ni myugariro ukomoka muri Espagne akaba yarahoze akina mu ikipe ya Paris Saint-Germain gusa ubu nta kipe afite.

 Sergio Ramos afite umugore nawe ukomoka muri Espagne witwa Pilar Rubio akaba akora kuri televisiyo yitwa La Sexta.

Aba bombi batangiye gukundana muri 2012 maze muri 2019 aba aribwo bakora ubukwe ku mugaragaro. Kugeza ubu Sergio Ramos na Pilar Rubio bafitanye abana 4,uyu mugore w'uburanga afite abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni 10.


Umugore wa Ramos 

5.Illkay Gundogan

Uyu mukinnyi uheruka ukina mu kibuga hagati ,uheruka kugurwa na FC Barcelona niwe uza kuri uyu mwanya mu bakinnyi bafite abagore beza. Gundogan afite umugore witwa Sara Arfaoui.

Batangiye gukundana muri 2021 mu kwezi kwa 07,batangaje urukundo rwabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Gundogan afata amashusho barikumwe maze ayasangiza abamukurikirana.

Umwana wabo wa mbere bamwibarutse mu kwezi Kwa 3 muri uyu mwaka.

 Kugeza ubu Sara Arfaoui afite abamukurikirana kuri Instagram bagera ku bihumbi 600.

Umugore wa Illkay Gundogan 

4. David de Gea

Umunyezamu ukomoka muri Espagne ndetse akaba aherutse no gutandukana na Manchester United, afite umugore witwa Edurne García Almagro w'imyaka 37.

Uyu mugore nawe akomoka muri Espagne, ubusanzwe ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi ndetse akaba n'umunyamakurukazi.

Edurne García Almagro na David de Gea batangiye gukundana muri 201,baje kwibaruka imfura yabo nyuma  y'umwaka bise Yanay muri 202.

Uyu mugore w'ikimero afite abamukurikirana kuri Instagram barenga Miliyoni 2.


Umugore wa De Gea 

3.Raphinha

Raphinha ukina mu ikipe ya FC Barcelona nawe aza mu bakinnyi bafite abagore beza. Afite umugore witwa Natalia Rodrigues w'imyaka 23 gusa akaba azwi ku izina rya Taia.

Uyu mukinnyi n'uyu mugore we batangiye gukundana mu mpeshyi ya 2021 gusa aba bombi bari baziranye kuva bakiri bato iwabo muri Brazil guhera muri 2013 nyuma bagenda baba inshuti gake gake.

Mu Kwezi kwa 12 muri 2021 nibwo Raphinha yasabye Natalia Rodrigues ko yamubera umugore maze arabyemera,mu Kwezi kwa 02 muri 2022 bahise bakora ubukwe.

Umwana wabo wa mbere bamwibarutse muri uyu mwaka mu kwezi Kwa 05.Natalia Rodrigues kuri ubu akurikiranwa n'abagera ku bihumbi 300 kuri Instagram ye.


Umugore wa Raphinha 

2.Lionel Messi

Uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine uheruka gusinya mu ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika niwe uza ku mwanya wa 2 mu bakinnyi bafite abagore beza. Afite umugore witwa Antonella Rocuzzo nawe ukomoka muri Argentine.

Aba bombi barakuranye bakundana maze baza gufata umwanzuro wo gukora ubukwe muri 2017 bamaranye imyaka 20. Antonella Rocuzzo na Lionel Messi bamaze kubyarana abana 3,Thiago bibarutse muri 2012,Mateo bibarutse muri 2015 ndetse na Ciro, babyaye muri 2018.

Antonella Rocuzzo  afite abamukurikirana bagera kuri miliyoni 36.


Umugore wa Lionel Messi 

1.Cristiano Ronaldo

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal ndetse na Al Nassr yo muri Saudi Arabia niwe uyoboboye abandi bakinnyi bose mu kugira umugore ufite uburanga kurusha abandi 

Umugore wa Cristiano Ronaldo yitwa Georgina Rodriguez ,bahuye muri 2016 ubwo uyu mugore yakoraga mu iduka ry'ibicuruzwa bya Gucci riherereye i Madrid bahita batangira no gukundana.

Kuri ubu bamaze kubyarana abana 3 gusa abariho ni 2.

Mu 2017 bababyaranye umwana w'umukobwa bamwita Alana Martina maze no mu 2022 babyara abandi b'impanga gusa uwabashije kubaho ni umwe w'umukobwa bise Bella Esmeralda.

Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne akaba ari n'umunyamiderikazi afite abamukurikirana kuri Instagram barenga Miliyoni 30.


Umugore wa Cristiano Ronaldo 

Cristiano Ronaldo niwe uyuboye urutonde rw'abakinnyi bafite abagore beza 







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132526/cristiano-ronaldo-niwe-uyoyoboye-abakinnyi-7-bafite-abagore-beza-cyane-kurusha-abandi-ku-i-132526.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)