Bugesera FC yegukanye igikombe cy'Intara y'Ib... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva kuri uyu wa Gatandatu ku bibuga bibarizwa mu ntara y'Iburasirazuba, habereye irushanwa rifasha amakipe akina icyiciro cya mbere aherereye muri iyi ntara, kwitegura neza shampiyona ndetse no kuzamura umubano muri aya makipe.

Iri rushanwa ryari ribaye bwa mbere, kuwa Gatandatu habaye imikino ya 1/2 aho ku kibuga cya Sunrise FC i Nyagatare, habereye umukino wahuje Sunrise FC na Etoile de L'est. 

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bajya muri penariti ikipe ya Sunrise FC isezerera Etoile de L'est 4-2. 

Undi mukino, wabereye i Bugesera aho ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Muhazi United, birangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, bajya muri Penariti, Bugesera FC isezerera Muhazi United kuri penariti 6-5.

Kuri iki cyumweru kuri sitade ya Ngoma, habereye imikino ya nyuma, aho ikipe ya Muhazi United yakinnye na Etoile de L'est bashaka umwanya wa gatatu, birangira Etoile de L'est itsinze Muhazi United igitego 1-0.

Ku mukino wa nyuma, nabwo habaye kunganya, kuko Bugesera FC na Sunrise FC zasoje iminota 90 zinganya ubusa ku busa, aya makipe yaje kujya muri Penariti, Bugesera FC itsinda penariti 7-6 ndetse ihita yegukana iki gikombe cyari gikinwe bwa mbere.

Intara y'Iburasirazuba iherutse guhuza uturere mu buryo bwo gufasha no kongerera ubushobozi amakipe abayibarizwamo, aho ikipe ya Sunrise iterwa Inkunga n'akarere ka Nyagatare na Gatsibo, Kayonza na Rwamagana bagatara inkunga Muhanzi, Ngoma na Kirehe bagatera inkunga Etoile de L'est naho Bugesera FC ikimenya.

Ikipe ya Bugesera yegukanye iki gikombe cyari gikiniwe ku nshuro ya mbere Â 

Sunrise FC yahawe ikarita itukura mu gice cya mbere, ihabwa umunyezamu Mfashingabo Didier, hahita hinjira Dukuzeyezu Pascal uri mu igerageza

Umuyobozo w'intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel akaba n'umwe mu bagize uruhare n'igitekerezo ngo iri rushanwa ribeho yari yitabiriye 

Abayobozi b'amakipe n'izindi nzego bari bitabiriye ku bwinshi

Abayobozi b'uturere bari bitabiriye iyi mikino ndetse bamwe bishimiye amakipe yabo urwerego yagaragaje 

Mfashingabo usigaye ari kapiteni wa Sunrise FC yahawe umutuku rugikubita 


Abakinnyi ba Bugesera FC bifotoreza ku gikombe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132563/bugesera-fc-yegukanye-igikombe-cyintara-yiburasirazuba-itsinze-sunrise-fc-kuri-penariti-am-132563.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)