Amakuru meza ku bantu banga gusasa uburiri! Menya impamvu atari byiza kubyuka ugahita usasa uburiri waryamyemo - Ni umuti ku bibazo wahuraga nabyo mu ijoro ukabiburira igisubizo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari uziko iyo ubyutse mu gitondo atari byiza guhita usasa uburiri bwawe warayemo. Wakibaza uti kubera iki?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko matera yawe uraraho iba iyo ubyutse iba irimo udukoko duto cyane (Small insects), dukunda ahantu hameze neza hashashe kandi ibyuya wabize bituma hashyaha cyane bikadufasha koreroka cyane mu gihe gito

Ubushakashatsi bwakozwe na 'Experimental & Applied Acarology', bwagaragaje ko uburiri bw'abantu buba bwuzuyemo utu dusimba duto tuzwi nka 'Bugs'. Bagaragaje ko utu udusimba dusaga Miliyoni dushobora kwiyongera tukagera kuri miliyari mu masaha 12 gusa iyo turi mu buriri bushashe neza.

Iyo ubyuka ugahita usasa uburiri, butuma utu dukoko twororoka cyane bigatuma mu gihe usubiye mu buriri tukubuza umutemano mu buryo bitandukanye:

Ibibazo utu dukoko tuguteza mu ijoro harimo:

. Kubura ibitotsi

. Kwishimagura

. Kuribwa amaso

. Kuzana ururenda rwinshi mu mazuru

. Ndetse twangiriza uruhu rwawe.

Icyo wakora:

-Byuka usasure uburiri (mbese usambaguze uburiri)

-Kingura amadirishya ukibyuka

-Bibaye byiza ubundi wajya usohora ibiryamirwa ukabishyira ku kazuba.

 



Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-bantu-banga-gusasa-uburiri-menya-impamvu-atari-byiza-kubyuka-ugahita-usasa-uburiri-waryamyemo-ni-umuti-ku-bibazo-wahuraga-nabyo-mu-ijoro-ukabiburira-igisubizo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)