Amakuru mashya ku nkuru y'umugabo wakubiswe kugera apfuye azira kudatanga inkwano kwa Sebukwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ya Uganda yataye muri abantu babiri muri batanu bagize uruhare mu rupfu rw'uwitwa Kwizera Emmanuel wari umukwe wabo.

Uwo mugabo yiciwe mu Gihugu cya Uganda yishwe n'abantu batanu bafitanye isano n'umugore we bamuziza inkwano yagombaga gukwa umukobwa wabo.

Ibi byabere mu mudugudu wa Rwomuti mu karere ka Kiruhura, ubwo uwo mugabo wari ufite imyaka 35 mu cyumweru gishize yajyaga gucyura umugore we ariko kwa sebukwe bagashwana nawe bitewe nuko inkwano yemeye gukwa umukobwa wabo ntazo yigeze atanga.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, yatangaje ko abantu batanu bakubise umukwe wabo wari wagiye gucyura umugore we wahukaniye iwabo. Cool

Margaret Kendere na Ronald Bakashaba nibo batawe muri yombi na Polisi ya Uganda, mu gihe Namara Grace, Allen Ikiriza na James Amupire bagishakishwa kubera uruhare bashinjwa mu rupfu rw'uwo mugabo.



Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-ku-nkuru-yumugabo-wakubiswe-kugera-apfuye-azira-kudatanga-inkwano-kwa-sebukwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)