Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yagaragarije Inteko Rusange ya Sena zimwe mu ngamba Leta y'u Rwanda yashyizeho mu gukumira no guhangana n'impanuka zibera mu muhanda kugira ngo zigabanuke.
Minisitiri Dr. Nsabimana avuga ko hagiye kwagurwa Gare ya Nyabugogo ndetse ikubakwa mu buryo bugezweho kugira ngo nihongerwa imodoka zitwara abagenzi hatazabaho ikibazo y'umubyigano wateza impanuka.
Mu bindi bikorwa birimo gukorwa ni ugukomeza kugenzura imikorere y'amagaraje no kuyavugurura ndetse buri garaje rikaba ryujuje ibisabwa kandi rifite ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe n'amategeko.
Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kandi-meza-ku-bantu-bakoresha-gare-ya-nyabugogo/