Abinjira bari kubisikana n'abasohoka! Rayon Sport yanyujije umweyo mu bakinnyi uhitana umwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yamaze gusezerera umukinnyi Nkuruziza Felicien, aba umukinnyi wa 2 isezereye nyuma y'umunyezamu Twigirayezu Amani.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023 ni bwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gutandukana n'uyu myugariro wo ku ruhande rw'iburyo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati 'byari byiza gukorana na Nkurunziza (Felicien). Turamwifuriza ibyiza.'

Nkurunziza Felicien yinjiye muri Rayon Sports 2022 avuye muri Espoir FC yari anabereye kapiteni, yasinyiye Rayon Sports imyaka 2 akaba yari asoje umwaka umwe.

Mu mwaka umwe yari ayimazemo ntabwo wamuhiriye kubera ko atabonye umwanya wo gukina akaba ari nayo mpamvu iyi kipe yahisemo kumusezerera.

Nkurunziza Felicien aje yiyongera k'umunyezamu Twagirayezu Amani na we wari uyimazemo umwaka umwe nyuma yo kuyisinyira imyaka 2.



Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yanyujije-umweyo-mu-bakinnyi-utwa-umwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)