Abayobozi nabakozi ba Samsung 250 bakinnye u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo Samsung 250 gihetse ibindi mu kugurisha telephone zihendutse kandi z'ubwoko bwose, cyateguye umukino wahuje abayobozi n'abakozi mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y'impande zombi

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Bugesera kuri iki cyumweru, watojwe n'abanyamakuru bamaze kubaka amazina barimo Mulindahabi Irene ukorera MIE Empire na Rugaju Reagan ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru [RBA].

Injira mu mukino wahuje abayobozi n'abakozi ba Samsung 250

Saa tanu z'amanywa [11:00 AM] abakorera iki kigo bigabanyijemo amakipe abiri, bamwe bambara ubururu abandi bambara umweru, binjira mu kibuga cya Sitade ya Bugesera. Irene Murindahabi uzwi mu biganiro kuri MIE Empire, yahawe gutoza ikipe yari yambaye ubururu naho Reagan ahabwa gutoza ikipe yari yambaye umweru.

Nyuma y'iminota 45, igice cya mbere cyarangiye ikipe y'Umutoza Irene Mulindahabi itsinze ibitego 2-0 iy'umutoza Reagan wari wasigariweho n'undi mutoza. Iki gice kikirangira impande zombi zafashe akaruhuko ziganira ku buryo bwo gukomeza umukino.

Nyuma yo kuruhuka amakipe yombi yasubiye mu kibuga, atangira kwesurana, ikipe y'Umutoza Mulindahabi ikomeza kwitwara neza kugeza yongeyemo ibindi bitego bibiri, biba 4-0. Nyuma y'iminota mike ikipe ya Rugaju yatangiye kwigaragaza cyane, itangira kwishyura.

Mu minota 30 y'igice cya kabiri iyi kipe yatozwaga na Rugaju yari imaze kwishyura ibitego 2 muri 4 yari yatsinzwe, icyizere gitangira kugaruka. Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Mulindahabi itsinze ibitego 4-2 ikipe ya Rugaju.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Dieudonne Ndayisaba ushinzwe iyamamazabikorwa muri Samsung 250 yavuze ko uyu mukino watekerejwe mu rwego rwo kunoza no gukomeza umubano hagati y'abayobozi n'abakozi.

Yagize ati " Uyu mukino wari umaze igihe utekerezwaho, mu rwego rwo kunoza no gukomeza umubano hagati y'abayobozi n'abakozi ku buryo bishimirana kandi bagahuza kurushaho. Ni igikorwa turi gutekereza uburyo cyahoraho." 

Umutoza Irene Mulindahabi niwe wasoje uyu mukino atinze ibitego 4-2 ikipe ya Rugaju Reagan

Rugaju Reagan ukorera RBA, yasoje uyu mukino atinzwe n'ikipe ya Mulindahabi

Dieudonne Ndayisaba ushinzwe iyamamazabikorwa muri Samsung 250 ari mu bayobozi bitabiriye uyu mukino

Papi Ndahiro Valens ukunzwe kuri Televiziyo ya BTN, ari mu bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino 



John Habiyambere uyobora Samsung 250 ari mu bigaragaje cyane muri uyu mukino


Kamanzi Mugambage ukorera Samsung 250 ari mu bakinnyi bigaragaje cyane muri uyu mukino ndetse atsindira ikipe yatozwaga na Rugaju Reagan











Kanda hano urebe andi mafoto

AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye / INYARWANDA



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132313/abayobozi-nabakozi-ba-samsung-250-bakinnye-umukino-wo-gukomeza-umubano-amafoto-132313.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)