Abarimo Yvanny Mpano, Chany Queen na Mavenge... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba w'iki cyumweru kuwa 30 Nyakanga 2023 biraba ari ibicika muri Centre Christus ahaza guhurira abakunzi b'umuziki wa 'Live' bagaratamirwa n'abahanzi batandukanye.

Ni mu iserukiramuco ryateguwe hagamijwe kumenyekanisha umudeli wa Dread nk'ikirango cy'abaharanira urukundo no kurangwa n'ibikorwa by'impuhwe, no gutangiza ku mugaragaro gahunda y'ikusanyabitekerezo ku ishingwa rya Fondasiyo y'ibikorwa by'urukundo.

Mu kiganiro Nyirabayesi uri mu bateguye iki gitaramo aheruka kugirana na InyaRwanda, yavuze ko bafite gahunda yo gutangira kwigisha umwuga wo gusuka abana b'abakobwa batwaye inda zitateguwe, ndetse n'urubyiruko muri rusange, mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'ubushomeri.

Iki gitaramo kirarimbamo abahanzi batandukanye barimo Yvanny Mpano, umurundikazi Chan Queen, Rafiki, Mavenge Sudi, Jabastar Intore, Maguru, Band zitandukanye n'abandi bahanzi banyuranye.

Iri serukimuco rirayoborwa na MC Buryohe, ricurangwemo na DJ Confy. Uwifuza kuryitabira, agura itike anyuze ku rubuga rwa noneho.com. Guhera saa munani imiryango iraba ifunguye. Amatike hari aya 15,000Frw harimo icyo kurya no kunywa n'iya 10,000 irimo ibyo kurya gusa.

Iserukiramuco ryateguwe na Dread Family Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbereNyirabatesi Argentine (wambaye umupira w'umuhondo) ari mu bateguye iri serukimuco rigamije kuzamura umudeli wa DreadUmurundikazi Chany Queen ari mu bahanzi baza gususurutsa abitabira iki gikorwaMC Buryohe ni we mushyushyarugamba mu iserukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132550/abarimo-yvanny-mpano-chany-queen-na-mavenge-bagiye-guhurira-muri-music-summer-festival-132550.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)