
Kuwa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023 kuri Grand Legacy Hotel habereye Story Telling Night igikorwa gikomeje gushora imizi kubera umusanzu kigira mu buzima bwa muntu.
Muri iki gikorwa hatumirwa abantu batandukanye bakagaruka ku nkuru z'ubuzima bwabo mu rwego rwo gufasha abitabiriye kumenya ko batari bonyine mu byo banyuramo buri munsi nk'uko intego yacyo nyamukuru ari ukurwanya agahinda gakabije no kwiheba.
Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iitangazamakuru (RBA), Eugene Anangwe ari mu batanze ikiganiro. Yatangiye agira ati 'Naje mu Rwanda mu 2008 ubu hari ibintu byinshi maze kumenya.'
Anangwe yaje mu Rwanda gushaka akazi mu mwuga w'itangazamakuru nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi mu bitangazamakuru byo muri Kenya, igihugu akomokamo bikanga.
Agaragaza ko yigiriye inama yo kwambuka akajya gushakira ahandi. Anakomoza ku buryo hakiri ikibazo gikomeye mu itangazamakuru aho ibitangazamakuru byose biba bishaka abanyamakuru bamaze kubaka izina, akibaza impano nshya uko zizabona aho zimenera.
Uyu munyamakuru ariko agaragaza ko uko byagenda kose hari ibanga rituma ugera iyo ujya. Aragira ati: 'Icyo nabasaba, menya icyo ushaka gukora mu buzima bwawe utitaye ku byo abandi bavuga.'
Yongeraho ati: 'Ugomba kumenya kwiga biturutse no ku byo wakoze ukongera ukabisubiramo, nk'ubu njye nubwo ikiganiro yaba ari njye wagikoze ndongera nkakireba nkamenya aho nakoze ikosa cyangwa nabikoze neza.'
Avuga umuntu agomba guhora yiyungura ubumenyi mu gihe cyose afite intego yo gushaka kugera kure. Ati 'Ibyo byangejeje kure ku nzozi ntigeze ndota mu buzima bwanjye bwose.'
Anangwe wari uherekejwe n'abarimo umwana, umugore na bashiki be, yavuze ko icyo wifuza cyose wakigeraho uramutse ukoze cyane. Ati 'Ushobora kugera ku byo wifuza byose ariko ugomba gukora cyane kuko ntabwo byizana.'
Nubwo abantu babona yaramaze kugera iyo ajya, avuga ko we abona ntakiraba. Akomoza ku bwana bwe, yavuze ko bitari byoroshye kuko yajyaga ajya ku ishuri rimwe na rimwe atariye, kandi akaba yaragendeshaga ibirenge.
Arakomeza ati'Ubuzima bwanjye bwari bukomeye mu bwana, banamvugiye isengesho rya nyuma nk'umuntu ugiye kwitaba Imana, nari maze ukwezi muri koma, gusa ubu ndacyariho.'
Kuri ubu Anangwe ari mu banyamakuru b'inzobere mu Karere aho yagiye akorera akanagira uruhare mu ishingwa rya televiziyo zikomeye. Amaze gukorana ibiganiro n'abantu bakomeye barimo Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.Â
Anangwe yavuze ko yabigezeho bimugoye kuko iteka yasabaga ko bagirana ikiganiro ariko bikarangira bidakunze.
Nyuma y'igihe abisaba, byaje kurangira abigezeho kandi akora iyo bwabaga ikiganiro bagiranye kigenda neza nubwo bwose atari yabashije kubona neza umwanya wo kugitegura.
Anangwe avuga ko yamenye ko afitanye ikiganiro na Perezida Kagame saa tanu za mu gitondo, kiri bube saa cyenda z'umugoroba.






AMAFOTO:RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM