Abanyeshuri: Ikizamini ngiro cya Leta cya siyansi ntikizongera gukorwa nkuko bisanzwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta (NESA), bwatangaje ko ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi cyakorwaga n'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, kitazongera gukorwa mu buryo cyakorwagamo.

Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ndetse n'ayisumbuye, byatangirijwe ku rwunge rw'amashuri rwa Kigali, ruherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Ubwo hatangizwaga ibyo bizamini, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko ubwitabire bw'abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza bwari ku kigero cya 99.9%, ndetse ko bahinduye n'imikorere y'ikizamini ngiro cya Leta cya Siyansi ku banyeshuri bo mu yisumbuye.

Yagize ati 'Iyo ufashe abana biga mu ishuri rya Siyansi, ariko hatari ibikoresho byo muri Laboratwari, ni ukuvuga ngo nta mahirwe baba baragize yo gukora ayo masomo ngiro, kandi ikizamini ngiro cyajyaga gitegurwa mu kizamini cya Leta, cyabaga giteguye nk'uko ayo masomo aba ateguye, wasangaga abana batabashije gukora amasomo ngiro baratsindwaga cyane.'

Akomeza ati 'Ubu rero icyo kizamini ngiro, cyo mu buryo bwo kujya muri Laboratwari gukora, nicyo kitazakorwa, ahubwo abanyeshuri bose bazakora icyo kizamini, nk'ikindi kiba kimeze nkacyo, ariko bakora banditse, baba ba bandi bari muri ya mashuri atarimo ibikoresho n'andi arimo ibikoresho bakagikora nk'ikizamini kimwe.'



Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-ikizamini-ngiro-cya-leta-cya-siyansi-ntikizongera-gukorwa-nkuko-bisanzwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)