Umujyi wa Kigali watangije gahunda ihuza abashaka akazi n'ibigo ku nshuro ya 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yasabye urwego rw'abikorera kwinjira muri gahunda itegurwa n'umujyi wa Kigali, yo guhuza urubyiruko rushaka akazi n'ibigo bitandukanye izwi nka Jobnet ku nshuro kuko usibye kuba urubyiruko rwinshi rwabona akazi, nabo babona abakozi mu buryo buboroheye. Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza gahunda ya jobnet ku nshuro ya 10.

Kubera amahirwe y'imirimo aboneka mu mujyi wa Kigali, bituma urubyiruko rwinshi ruvuye mu bice bitandukanye by'igihugu ruwimukiramo mu rwego rwo gushaka imibereho ari nako mu mujyi haba ubwiyongere bw'abadafite imirimo.

Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage Madam Urujeni Martine, avuga aha ariho bahereye batekereza gushyiraho uburyo bwo guhuza abashaka akazi n'ibigo kugirango umubare w'ubushomeri mu mujyi ugabanuke kandi ngo umusaruro uragaragara.

Yagize ati 'Ubu abantu bageze ku 2248 nibo bagaragara ko babonye akazi gahoraho. Ariko hari n'abandi bagenda bagira amahirwe yo kubona akazi kadahoraho cyangwa se no kubona amahugurwa no kugira ubundi bumenyi bubaganisha mu buryo bashobora nabo ubwabo ku kwihangira imirimo.'

Console Giramata, umwaka ushize yari muri gahunda ya Jobnet yabaga ku nshuro ya 9 aza kugira amahirwe abonamo akazi. Uyu mukobwa agira inama abitabiriye jobnet y'uyu mwaka, kudacika intege no kudasuzugura amahirwe mato babona, kuko bishobora kubahesha akazi keza.

Ati 'Hari n'ikindi urubyiruko dukunda kugiramo intege nke, nko kuba umukorerabushake cyangwa kwimenyereza umwuga. Iyo uje nk'umukorerabushake, ntabwo umuntu ashobora gutanga akazi ku wundi muntu kandi hari undi usanzwe agakora. Nabyo wabyishimira kandi wanabikora nyuma bikabyara akazi.'

Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Madam Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, agaragaza ko nubwo iyi gahunda itegurwa n'umujyi wa Kigali, yari ikwiye gutegurwa n'abikorera kuko byabafasha kubona abakozi mu buryo buboroheye kandi ikanatanga akazi ku rubyiruko rwinshi.

Ati 'Ndasaba abikorera gukorana n'umujyi wa Kigali bagaragaza ahakenewe abakozi, ibi byafasha abakoresha koroherwa no kubona abakozi bakenewe.'

Kimwe mu bishimwa kubera gahunda ya Jobnet, nuko ntutabonye akazi, ashobora guhabwa amahugurwa aganisha ku kwihangira imirimo nkuko bitangazwa n'umujyi wa Kigali.

Umusaruro ugaragaraza uva muri iyi gahunda kandi utuma abategura iyi gahunda badacika intege ikaba ngaruka mwaka, kuri ubu ikaba yabaga ku nshuro ya 10.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad

The post Umujyi wa Kigali watangije gahunda ihuza abashaka akazi n'ibigo ku nshuro ya 10 appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/02/umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-ihuza-abashaka-akazi-nibigo-ku-nshuro-ya-10/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-watangije-gahunda-ihuza-abashaka-akazi-nibigo-ku-nshuro-ya-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)