U Rwanda rugiye kwakira ibirori bya Trace Awards and Festival 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 20 na 21 Ukwakira 2023, mu nzu y'imyidagaduro ya BK Arena hazabera ibirori by'umuziki byo guhemba abahanzi, n'abandi bagize uruhare mu iterambere ry'umuziki muri rusange bitegurwa na Television ikomeye ya TRACE TV bizwi nka Trace awards and Festival, bizaba biba ku nshuro ya 10.

Umwe mu bashinze iyi television Olivier Laouchez, avuga ko bahisemo gukorera ibi birori mu Rwanda nyuma yo gushakishiriza mu bindi bihugu 7 ariko bagahitamo u Rwanda kubera ibikorwaremezo ariko ngo n'ibiganiro byiza bagiranye na RDB byabigizemo uruhare rukomeye binyuze muri gahunda ya VISIT RWANDA.

Ati 'Mbere na mbere, twashakaga igihugu gifite icyerekezo cyo gushyigikira umuziki. Twasuye hafi ibihugu 7 muri Afurika bifite ibikorwaremezo nk'inzu z'imyidagaduro zigezweho, amastudio, n'amahoteli, Kigali rero twasanze ibi byose ibifite. Ikirenzeho, Twahuye n'abantu bo muri RDB dusanga bafite gahunda yo kugira Kigali ihuriro ry'afurika mu myidagaduro n'umuziki, aha rero niho ibyifuzo byacu byahuye ba gahunda bafite.'

Ku ruhande rw'u Rwanda, ngo aya ni amahirwe yo kurushaho kureshya ubukerarugendo bushingiye ku muco, siporo n'imyidagaduro no kugaragariza amahanga aho U Rwanda rugeze mu iterambere ry'umuziki mu ngeri zitandukanye nkuko umuyobozi w' Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB madam Janet Karemera abivuga.

Ati 'Ubu rero umuziki wacu umaze gukura, ntekereza ko ibyo kwereka abantu ko u Rwanda ruriho bimaze kwiyongera, ikirenze kuribyo turifuza ko abantu barushaho kumenya Kigali, bakajya mu majyepfo bakamenya amateka n'ibidukikije, mu byukuri ndatekereza u Rwanda rufite byinshi byo gusangiza abazitabira ibi birori.'

Kuri bamwe mu bahanzi ngo iyi ni intambwe ikomeye leta y'u Rwanda iberetse yo kubashyigikira inagaragaza ko izirikana uruhare rw'umuziki mu kumenyekanisha igihugu. Uyu n'umuhanzi Bwiza.

Yagize ati 'N'ibintu byerekana ko batuzirikana kandi hari ikizere badufitemo, ko hari icyo dushoboye igihe baduhaye amahirwe nk'aya ngaya….'

Ubwo ibi birori bidasanzwe bizaba biba, bizaba bitambuka ku mashami ya Trace TV ku isi hose mu bihugu bisaga 180, bikazitabirwa n'abasaga ibihumbi 8.

CYUBAHIRO  GASABIRA Gad

The post U Rwanda rugiye kwakira ibirori bya Trace Awards and Festival 2023 appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/01/u-rwanda-rugiye-kwakira-ibirori-bya-trace-awards-and-festival-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rugiye-kwakira-ibirori-bya-trace-awards-and-festival-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)