Nk'uko byari biteganijwe ku isaha ya Saa kumi z'umugoroba imiryango yarifunguye mu ihema rimwe mwagize Camp Kigali.
Muri ayo masaha umuziki warimo ujya mbere ari nako abantu bagenda baza.
Birumvikana akazi karangira Saa Kumi n'Imwe kandi wari umunsi w'akazi bityo abantu batangiye kwinjira cyane mu masaha ya Saa kumi n'Ebyiri Saa Mbiri.
Mu masaha ashyira Saa Mbiri nibwo Rusine yatangaje ko hagiye gutangira igikorwa cyo gutambuka ku itapi y'umutuku.
Abiganjemo ibyamamare babifashijwemo na Ally Soudy na Nikita Imani batangira kwiyereka abitabiye iki gitaramo.
Uko amasaha yagendaga yicuma niko n'abantu bagenda barushaho kwiyongera ku buryo imyanya y'imbere yageze aho irashira n'isanzwe bidatinze biba uko.
Abantu babaga banyuranamo bajya gufata ibyo kunywa no kurya aho rero niho ufite ijisho rizima yitegereza akabona ibidasanzwe mu bafana byumwihariko mu myambarire.
Uhereye ku y'abakobwa ba Kigali Protocal bamaze kwamamara mu bwiza no kugira ubuhanga mu gutanga serivisi nziza za Protocol no kwamamaza ibikorwa bitandukanye.
Tukaba rero ibyo tutabirenza ingohe, ari nayo mpamvu twifuje kubagezaho amafoto ya zimwe mu nkumi zitabiye iki gitaramo n'uko zari ziteguye tutirangagije aba Kigali Protocal bagendaga bahinduranya amakanzu ubutitsa.
Umwe mu bakobwa bitabiye iki gitaramo afata ibihe by'urwibutso
Mu myambarire buri umwe yari yahisemo iyo abona ijyanye n'ibirori
Gisele Byusa byamurenze ashyira ibiganza mu kirere
Abakobwa ba Kigali Protocal bagendaga bahinduranya amakanzu mu bihe bitandukanye
Umuhanzikazi Ange Bebe yari yabucyereye n'akanyamuneza ari kose ku maso
Biba ari amateka atazagaruka buri umwe yitwaraga uko mwuka abimweretse
Bamwe mu bakobwa bagize Kigali Protocal bari ku ruhembe rw'imbere muri ibi bihe
Witegereje ku maso ha Byusa wabona ko ibirori byari byaryoshye
Inseko izira imbereka ya bamwe mu bakunzi ba Kigali Protocal
DJ Briane byari byamurenze ari nako abyinana n'umwe mu bafana bari bahari
Uvuze ko bitari ibyishimo waba unyuranije n'ukuri kw'ibyabaye
Gucikanwa no gufata amashusho n'amafoto ni kimwe mu byo abitabiye batari bukore
Aline Gahongayire wakomeje kuba hafi Kigali Protocal ari mu bari baje kwizihizanya nayo imyaka 5 imaze
Umuziki wajyaga mbere ariko abantu bafata icyo kunywa banaganiramo
Ni amateka atazibagirana mu myidagaduro yo mu Rwanda
Abantu banyuzagamo bakabyina ari nako bongororerana ku byiza biri kujya mbere
Igitaramo cya Kigali Protocal ni kimwe mu byiyubashye kandi byatanze ibyishimo
Umwe mu bakobwa bakorera Samsung250 ni uku yaserutse yambaye
Samsung 250 iri mu bateye inkunga igitaramo cya Kigali Protocal
Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 ari mu bitabiye iki gitaramo
Umwe mu bahanga mu by'imideli ni uku yaserutse yambaye
Umufotozi wabigze umwuga Promesse Kamanda n'umubyinnyi uri mu bagezweho Saddie Vybez
AMAFOTO: NATHANAEL NDAYISHIMIYE+SERGE NGABO-INYARWANDA.COM
Â