MTN, RAF na Minisiteri ya siporo bagiranye am... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena, mu nzu ikoreramo Minisiteri ya siporo, habereye igikorwa cyo gusinya amasezerano y'ubufatanye, n'ubuterankunga hagati y'ishyirahamwe ry'umukino Ngororamubiri (RAF) ndetse n'ikigo cy'itumanaho cya MTN Rwanda. 

Muri ubu bufatanye, MTN Rwanda yatanze Miliyoni 50 Frw, nk'amafaranga azatangwa mu bihembo. MTN kandi yatangaje ko izatanga bimwe mu bikoresho abakinnyi bazakoresha mu gusiganwa.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n'Ikoranabuhanga muri MTN, Ruhinguka Desire, yavuze ko MTN yishimira kuba mu bikorwa biteza imbere Igihugu. 

Yagize ati 'Imyaka ibaye myinshi tubana na Kigali International Peace Marathon. Uyu mwaka rero twifuje gutera inkunga iri rushanwa mu byiciro bitandukanye kugira ngo rikomeze kugenda neza.'

Ruhinguka yakomeje avuga ko nka MTN bishimira urwego irushanwa rimaze kugeraho ndetse ko baryungukiramo kwimenyekanisha no kumenyakanisha igihugu muri rusange ndetse bagamije no guteza imbere imikino mu Rwanda.

Mutabaruka Dieudonne wari uhagarariye RAF, yashimiye cyane MTN ku buryo bakorana bya hafi, kandi yishimira ko ku ruhande rwa MTN ibyo yemeye ibyubahiriza, nabo kandi bakuzuza ibyo baba bumvikanye.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisports, Rwego Ngarambe, yashimiye MTN uburyo idahwema guteza imbere siporo mu Rwanda. Ndetse n'uburyo ikomeza kwera imbuto umwaka ku wundi.

Rwego Ngarambe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rya siporo muri Minisiteri ya Siporo

Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rya gatatu rihemba amafaranga menshi muri Afurika. Isiganwa rya mbere muri Afurika ni Marathon ya Nairobi ihemba ibihumbi 60$ ku mukinnyi wa mbere mu gihe iya Lagos ihemba ibihumbi 30$.

Mu 2022, Kigali International Peace Marathon yegukanywe n'Abanya-Kenya Wilfred Kigan na Margaret Agai mu bagabo n'abagore. Muri Half-Marathon hatsinze Umunya-Kenya, Shadrack Kimining Korir n'Umunyarwandakazi Musabyeyezu Adeline. 

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n'abarenga 3000 baturutse mu bihugu byiganjemo ibyo mu Karere.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiriya n'Ikoranabuhanga muri MTN, Ruhinguka Desire

Mutabaruka wari waje mu mwanya w'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino ngororamubiri, yatangaje ko banyurwa n'ubufatanye bakunze kugirana na MTN Rwanda 


Imyiteguro ya Kigali International Peace Marathon irarimbanyije



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130294/mtn-rwanda-raf-na-minisiteri-ya-siporo-bagiranye-amasezerano-yubufatanye-mu-gutegura-kigal-130294.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)