Guverineri Habitegeko yasabye abanyeshuri bas... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku saa Moya za mu gitondo, abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n'abandi bari baherekeje abanyeshuri biga muri UTB University, bari bakikije iki kigo barimo kwinjira kugira ngo ibirori nyirizina byo guhesha umugisha ubumenyi bw'abanyeshuri basoje amasomo bitangire.

Ibi byakurikiwe n'akarasisi n'imyiyerekano y'abavuzaga ibyuma byabugewe byose byaberaga ku muhanda winjira muri iki kigo. Ubwo uyu muhango wari utangiye, ku maso y'abanyeshuri hari akanyamuneza kenshi dore ko bamwe bibwiraga bati: 'Amasomo turayasoje, Imana ishimwe'.

Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bahawe ubutumwa bubasaba kujya gutanga ibyo bize kandi bakabikoresha bihangira imirimo inyuranye bigendanye n'ubumenyi bwabo. Umunyeshuri uhagariye abandi muri UTB yagaragaje ko ari amahirwe ku banyeshuri bosoje amasomo kuko bagiye gukora bamije kwiteza imbere.

Yagize ati: "Ni amahirwe mpawe kugira ngo ngaragaze akandi ku mutima, rero ndashimira buri wese uri hano kandi twishimiye ko turi hano twishimira ibyo twagezeho. Buri wese afite ubuzima yanyuzemo buhuye n'ibyo yabonye hano ku ishuri, rero turakomeza kubihuza n'aho tugiye dukore twiteza imbere.

Ntabwo twakwibagirwa abadufashije muri uru rugendo, harimo abarezi ndetse n'abandi bararaga bicaye kugira ngo tugire aho tugera ndabashimiye. Ndashinira inshuti zacu n'imiryango yacu yatubaye hafi. Iki ni igice kimwe cy'ubuzima turangije kandi twizeye ko ejo hazaza hacu hazaba heza mu gihe tuzaba twakomeje gukotana".

Uyu munyeshuri uhagarariye abandi muri UTB University, yahereye ku bagize aho bagera bahereye ku busa, ashimangira ko nabo batazigera bicara, ashimangira ko ari inshingano zabo nk'urubyiruko kandi nk'u Rwanda rw'ejo hazaza".

Uwashinze ikigo cya UTB akaba n'umuvugizi wacyoMadamu Zulfat MUKARUBEGAyagize ati: "Ndashimira buri umwe wese waje kwifatanya natwe kuri uyu munsi kandi ni naryo jambo ryanjye nditsaho cyane uyu munsi.

Nshamira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagane kubera aho yadukuye n'aho atugejeje. Twafunguye inzira ubu dukorana n'ibihugu bitandukanye birimo Qatar ndetse n'ibindi kandi tuzakomeza gushaka inzira ku banyeshuri bacu ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

Nshimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri iki kigo, hari uwo twahaye akandi nk'uko mwabibonye ariko abandi turabatuma kujya gushaka uko bahanga imirimo bagakomeza kwiteza imbere'.

Ibi yabihuriyeho na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François, wasabye aba banyeshuri bose kujya mu mujyo umwe, bagafatanya kubaka u Rwanda bashyize hamwe.

Guverineri wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye ubuyobozi bwa UTB ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda, asobanurira abasoje amasomo bari biganjemo uru byiruko gukomeza gukora bagendeye ku cyerekezo cy'u Rwanda cya 20250.

Muri ibi birori abanyeshuri batsinze neza bakaba aba mbere bashimiwe. Uretse inama zatanzwe n'ubuyobozi n'abashyitsi batandukanye, abanyeshuri ubwabo bashyiragaho akadiho mu gihe bamaraga guhesha umugisha impamyabumenyi zabo hashingiye ku buryo bagiye batsinda.


Ibi birori byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere w'agateganyo Bwana Nzabonimpa Deogratias, Mufuti w'u Rwanda, Uwashinze iri shuri Madamu Zulfat Mukarubega, Ingabo na Polisi ndetse n'abandi bashyitsi mu nzego zitandukanye.



Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri UTB



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130387/guverineri-habitegeko-yasabye-abanyeshuri-basoje-amasomo-muri-utb-gufatanya-nabandi-kubaka-130387.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)