Ni ikintu gikomeye ngezeho! Amarangamutima ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, ni bwo iyi Kaminuza yatanze Impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri ku Magana y'abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye barimo na Oda Paccy wasoje amasomo mu Ishami rya 'Business Information Technology'.

Ni mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda. Oda Paccy yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yashyize akadomo ku rugendo rw'amasomo muri UTB.

Ati 'Uyu munsi ni umunsi w'ibyishimo kuri njyewe, nasoje amasomo yanjye. Ni ibihe ntabona ukuntu mvuga ntabona uko nsobanura."

Uyu muraperikazi avuga ko iyi ntera yagezeho mu rugendo rw'ubuzima bwe ari iyo kwishimira. Kandi ko ubwo yafataga icyemezo cyo guhagarika amasomo, atatekerezaga ko azongera gusubira ku ntebe y'ishuri.

Ati "Kuri njyewe, ndagifata nk'ikintu gikomeye kubera ko mbihagarika icyo gihe ntabwo natekerezaga ko nzongera nkafata icyemezo cyo gukomeza amashuri, rero ndumva nageze ku kintu gikomeye mu buzima bwanjye."

Oda Paccy yashikarije abana b'abakobwa gushyira imbaraga mu kwiga, kandi ko igihe bumva bacitse intege mu buzima, bakwiye gutekereza aho bavuye n'aho bashaka kugana. Ati "Bizagufasha gutegura uwo uzaba uwe mu gihe kizaza."

Oda Paccy wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Mbese nzapfa', 'Umunsi umwe', igitabo yatanze asoza amasomo ye ya Kaminuza kigaruka ku kwifashisha ikoranabuhanga, mu guhuza abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ababafasha gusohoka muri ibyo bihe.

Ati 'Muri iki gihe usanga abantu benshi bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe (Mental health), ariko bagatinya kujya gushaka ubufasha bwaba uburyo bw'uko buri wese ashobora kubona aho yaba ari hose.'

Oda Paccy ari mu Magana y'abanyeshuri basoje amasomo yabo muri UTB

Oda Paccy avuga ko atatekerezaga ko azongera gusubira ku ntebe y'ishuri

Oda Paccy yanditse igitabo ku ngingo ya 'Therapy and counselling assistance management system'

Ubwo Oda Paccy yari imbere y'abarimu asobanura igitabo yanditse asoza amasomo ye ya Kaminuza 


Ibyishimo ni byose ku banyeshuri basoje amasomo muri UTB





Uyu muhango wahuriranye no gutaha ku mugaragaro ishami rya UTB I Rubavu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBERE MURI NJYE' YA ODA PACCY

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130388/ni-ikintu-gikomeye-ngezeho-amarangamutima-ya-oda-paccy-wasoje-amasomo-ya-kaminuza-amafoto-130388.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)