Amateka yIgikomangoma numusirikare ukomeye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hussein yabonye izuba kuwa 28 Kamena 1994 mu bitaro byitiriwe Umwami Hussein, akaba avuka ku Umwami Abdullah n'Umwamikazi Rania.

Hussein ni izina yahawe bivuye ku rya sekuru Umwami Hussein. Afite nyirakuru ufite inkomoko mu Bwongereza na nyina ukomoka muri Palestina.

Ni we mfura mu muryango w'iwabo. Avukana n'abana batatu ari bo Igikomangomakzi Iman, Igikomangoma Salma n'Igikongoma Hashem.

Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013, naho Kaminuza yayisoje mu 2016 aho yize ibirebana n'Amateka Mpuzamahanga muri Kaminuza ya Georgetowa yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yaje kwinjira mu gisirikare maze mu 2017 asoreza mu ishuri rya gisirikare ry'u Bwami bw'u Bwongereza. Ubu ageze ku ipeti rya Captain mu Ngabo za Jordanie.

Nubwo byanyuze mu mavugurura atandukanye, kugeza ubu Hussein ni we wasimbura se mu gihe yaba atanze ku ntebe y'u Bwami bwa Jordanie.

Uyu musore yatangiye kujya ahagararira se aho atari guhera mu bugimbi. Muri Kamena 2010 yitabiriye ibirori byo kwizihiza impinduramatwara y'Abarabu hari no ku munsi w'ingabo.

Kuva icyo gihe kugeza n'ubu yahagarariye se mu bikorwa bitandukanye birimo n'ibya gisirikare n'iby'abanyacyubahiro bakomeye mu Bwami bwa Jordanie.

Kuwa 23 Mata 2015 yaciye agahigo ko kwitabira inama y'umutekano y'Umuryango w'Ababimbye ari muto icyo gihe yari afite imyaka 20.

Icyo gihe yatanzweho urugero n'Umunyamabanga w'Umuryango w'Ababimbye Ba Ki Moon wavuze ko yakabereye icyitegererezo benshi aho kujya mu bikorwa by'ubwigomeke bakayoboka inzira nziza kandi ko bitagombera imyaka.

Muri Gicurasi 2017 yavuze ijambo ry'ikaze mu nama mpuzamahanga ku bukungu bw'isi, maze nyuma yo gusoza amasomo ye ya gisirikare muri Nzeri 2017 avugira mu izina rya Jordanie mu Nama Nkuru y'Umuryango w'Abibumbye.

Hussein akurikirwa n'abarenga miliyoni 4 ku rubuga rwa Instagram. Nk'uko bigaragara, mu byo asangiza abamukurikira, akunda umupira w'amaguru, guteka, gucuranga gitari no gutwara moto kimwe no gukina igisoro.

Kuwa 17 Kanama 2022 ni bwo yambitse impeta y'integuza umukunzi we Rajwa Al Saif wo muri Saudi Arabia. Aba bombi bamenyaniye kuri murandasi, bemeranije kubana akaramata mu birori bikomye byabereye mu nyubako y'agatangaza ya Zahran kuwa 01 Kamena 2023.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu nk'uko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'igihugu, Village Urugwiro.

Mu bandi bitabiriye ubu bukwe harimo Igikomangoma cy'u Bwongereza William n'umufasha we.

Igikomangoma cya Jordanie Hussein yasezeranye kubana akaramata na Rajwa bari bamaze igihe bakundanaPerezida Kagame na Madamu bari mu bitabiriye ubukwe bw'amateka bw'Igikomangoma Hussein Igikomangoma Hussein aganira na Perezida Emmanuel Macron

Hano yasuhuzanyaga na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Yatangiye inshingano nk'Igikomangoma gifite ikamba akiri muto cyane

Ari mu basirikare bakomeye mu gisirikare cy'u Bwami bwa Jordanie



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130041/amateka-yigikomangoma-numusirikare-ukomeye-wa-jordanie-watahiwe-ubukwe-nabarimo-perezida-k-130041.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)