
Ni ibirori bikomeye byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 29 Kamena 2023, muri Camp Kigali, aho Kigali Protocal yizihizaga isabukuru y'imyaka 5 imaze ibonye izuba.Â
Byaranzwe n'ibihe bidasanzwe birimo gutambuka ku itapi itukura, gukata umutsima (cake) aho baturikije ibishashi byinshi by'umuriro bikizihira benshi, ndetse ababyinnyi, abahanzi n'aba Dj, nabo baryohereza bikomeye imbaga yitabiriye.
Mu gice kibanza cy'ibi birori bya Kigali Protocal cyayobowe na Ally Soudy afatanije na Nikita Imani, abantu batandukanye bahawe umwanya batambuka ku itapi y'umutuku (Red Carpet).
Abatambutseho bose bagiye bahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga aho wasangaga icyo bagarukaho cyane ari ugushima ibikorwa bya kompanyi ya Kigali Protocal.
Abagize iyi kompanyi yaba abakobwa n'abahungu nabo bahawe umwanya wo kwiyerekana mu kanyamuneza kenshi n'imyambarire ubona ko bari bamaze igihe babyitegura.
Bamwe mu bantu banyuze ku itapi y'umutuku bafite izina rizwi barimo Dany Nanone, Miss Popularity 2019 Josiane Uwimana, Babou, Zouby Comedy, Patycope, K John, Kwizera Bertrand, Chris wo muri At Umulinga, n'abandi.
Ibi birori ni urugero rwiza rwo kwaguka kw'imyidagaduro nyarwanda by'umwihariko n'iterambere ry'urubyiruko.
Igitaramo cya Kigali Protocal cyatewe inkunga n'abarimo Samsung 250 izwiho kugira telefone zihariye n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.
Hari kandi Nita Impression imaze kuba ubukombe mu kurimbisha ibirori n'ibitaramo iyi kompanyi ikaba ari iya Umuratwa Anitha Kate wamamaye mu marushanwa y'ubwiza.Bamwe mu bagize inzu y'imideli ya Uno Fashion bafata ifoto y'urwibutsoÂ
Umuhanzikazi Ange Bae ari mu bitabiriye ibirori n'igitaramo bya Kigali Protocal
Byari ibihe by'agatangaza aho abakunda Kigali Protocal bafashe ifoto n'abakobwa b'iyi kompanyi
Umunyamakurukazi uri no mu bakobwa bagaragara mu ndirimbo Da Black, DJ Sonia, Ally Soudy na nyiri Kigali Protocal Umukundwa Josue
Bamwe mu basore bagize Kigali Protocal n'Umuyobozi Mukuru wayo
Akanyamuneze kari kose ku bakobwa ba Kigali Protocal na Umukundwa Josue watangije iyi kompanyi mu 2018
Nikita Imani uri mu bakobwa bagize Kigali Protocal yunganiye Ally Soudy mu kuyobora Red Carpet
Zuby Comedy ni bamwe mu bitabiriye ibirori n'igitaramo bya Kigali Protocal
Sky 2 na Kamalo bari babucyereye bashimira cyane Umukundwa Josue washinze Kigali Protocal
Patycope na Ally Soudy bombi bari mu nkingi za mwamba z'imyidagaduro nyarwanda
Dany Nanone n'abantu be ba hafi bari mu baje gushyikira Kigali Protocal
Umunyamakuru wa InyaRwanda Mbarubukeye Peacemaker waninjiye mu byo kuvanga umuziki nka DJ Pundit ari mu bishimiye Kigali Protocal
Bamwe mu bakobwa bamamaye cyane muri Kigali Protocal na Ally Soudy
Umufotozi kabuhariwe Kitoko, umukinnyi Kwizera Betrand, Umuyobozi wa At Umulinga mu baje gushyigikira Kigali Protocal
Promesse Kamanda na Saddie Vybez bari babucyereye
Abari bahagarariye Samsung250 yateye inkunga iki gikorwa n'Umunyamakuru Emmy wa IGIHE
Â