Yolo nzakugwa inyuma! Harmonize yifashishije Bruce Melodie kugira ngo ashimangire urwo akunda Yolo The Queen - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harmonize yashyize hanze indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bise 'Zanzibar', yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Element.

Muri iyi ndirimbo Harmonize yongeye gushimangira ko yihebeye umunyarwandakazi Yolo The Queen, aho avugamo amagambo ataka uyu mukobwa.

Hari aho yagize Ati:'Ndarahiye atuma mbyina ateye neza nk'Umwamikazi Yolo aho azajya hose nzamukurikira.'

Yongera kandi kuvugamo ko agiye kwishyira tattoo yisura y'uyu mukobwa agira ati:'Nshaka kwishyiraho tattoo yanjye ya nyuma izaba ari isura yawe yagatangaza.'

Ni amagambo yongera guhamya ko uyu muhanzi ibye na Yolo The Queen biri kugenda bifata indi ntera.

Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze nyuma yuko Harmonize agaragaje ko yihebeye Yolo The Queen akanatangaza ko yiteguye kwishyira Tatttoo ye ku mubiri.



Source : https://yegob.rw/yolo-nzakugwa-inyuma-harmonize-yifashishije-bruce-melodie-kugira-ngo-ashimangire-urwo-akunda-yolo-the-queen/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)