Yari yambaye nk'abayobozi: Umuhanzi Juno Kizigenza yagaragaye mu ishusho nshya ku munsi usobanuye byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki nyarwanda (amafoto) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Juno Kizigenza wamamaye cyane mu gihe cya Covid-19 ubwo yari mu maboko y'umuhanzi Bruce Melodie uyu musore ukunzwe n'imbaga y'abantu yagaragaye mu ishusho nshya yishimira umunsi usobanuye byinshi ku buzima bwe.

Juno Kizigenza uzwiho gukundwa cyane n'inkumi zibizungerezi akaba yarigeze no gukundana n'umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Ariel Wayz bigatinda uyu munsi Juno yishimiye imyaka itatu amaze ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yamugize uwo ari we yise 'Mpa formula'.

Juno Kizigenza yishimiye kuba amaze imyaka itatu yose mu muziki nyarwanda kandi ibihangano bye bikunzwe akaba yabinyujije ku rubuga rwa Instagram yishimira imyaka itatu indirimbo ye yise 'Mpa formula' ayishyize hanze akaba ari amateka ahambaye kuri Juno Kizigenza ndetse na bakunzi b'indirimbo ze muri rusange.

Amafoto y'umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze yishimira imyaka itatu amaze mu muziki nyarwanda:

Bimwe mu byo abantu bagiye bayavugaho:



Source : https://yegob.rw/yari-yambaye-nkabayobozi-umuhanzi-juno-kizigenza-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-ku-munsi-uvuze-byinshi-mu-rugendo-rwe-mu-muziki-nyarwanda-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)