Green Party yahinduye ingingo mu itegeko ryagenaga umubare wa (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abandi batowe muri Komite Nyobozi harimo Mme Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Hon Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone naho Mme Masozera atorerwa kuba Umubitsi!

Mbere gato y'amatora, abanyamuryango babanje kuvugurara amwe mu mategeko y'iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo cyangwa se abangamye mu bundi buryo

Abagize Komite bari basanzwe ari 9 naho umubare w'abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Qorum) bakaba 7, bakavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye! Mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari 5 gusa!

Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na Manda ya Komite Nyobozi! Itegeko ryari ririho ryagenaga ko Abagize Komite Nyobozi batorerwa Manda y'inyaka itanu yongerwa rimwe!

Mu itegeko rishya, iyi "rimwe" yavuyemo! Abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa Manda y'imyaka 5 yongerwa! (Inshuro baziyamamaza bakaba aribo bakwinanirwa ariko itegeko ritabakumira.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/green-party-yahinduye-ingingo-mu-itegeko-ryagenaga-umubare-wa-manda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)