Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n'umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n'umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura.

Mu mukino waberaga mu karere ka Bugesera, wahuzaga ikipe ya Apr Fc na Kiyovu Sport, ukaza kurangira amakipe yose aguye miswi 1:1, habereyemo agashya ko kurarira bidasanzwe.

Ni ukurarira kwakozwe n'umukinnyi w'ikipe ya Apr Fc ubwo iyi kipe ya Apr Fc yaribonye kufura, umukinnyi umwe yavuye mu bandi ajya kurarira, araryoherwa ashiduka yageze mu izamu ari inyuma ya garidiye.

Gusa nubwo yari yaciye mu rihumye abandi bose, umusifuzi yamuciye iryera imigambi ye yose arayipfubya.



Source : https://yegob.rw/uyu-musifuzi-bazamwongerere-umushara-abantu-bakomeje-kuvugishwa-numukinnyi-wa-apr-wigize-umuzamu-wa-kiyovu-umusifuzi-akamuvumbura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)